Mu ijoro rishyira tariki 30/4/2014, umugore witwa Barakagwira Maria; bamusanze yapfiriye mu kabari ka Tereraho Oreste gaherere ye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Mpushi, mu murenge wa Musambira.
Mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ahitwa Kamuhanda, umugore witwa Nsekambabaye Solange, yasanze ibintu byo mu nzu ye byatwitswe n’abantu batazwi. Bitewe n’uko yari amaze gutongana n’inshuti ye akaba ari nawe wari uzi aho abika urufunguzo, arakeka ko ariwe wabitwitse.
Mu kiruhuko cya Pasika, bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahisemo gukora ibiraka mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro by’akarere ka Kamonyi biri kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Iyi mirimo ikaba iyobowe na Sosiyeti yitwa Good Supply Company.
Mu rwego rwo gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, umuryango nterankunga AVSI (Associations des Volontaires pour les Services Internationales), wazanye abana ufasha gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 35, ngo barebe imibiri ihashyinguye , (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomeza kubafata mu mugongo.
Umugabo witwa Ushizimpumu Yoramu utuye mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, akora imbabura icanishwa vidanje, avuga ko itwara litiro 10 za vidanje zigura 1000frw ku kwezi, mu gihe imbabura icana amakara yo ishobora gutwara 15000frw.
Mu Karere ka Kamonyi abaturage baho barashishikarizwa kwitabira ikimina cya buri mudugudu, kizashyirwaho mu rwego rwo gufatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Izina ry’icyo kimina rikaba ari “Kwigira System.”
Abamotari ba sosiyeti itwara abagenzi kuri moto SOTRAMORWA baribaza uko bazakomeza gukora n’aho bazabariza imisanzu bayitanzemo, nyuma y’aho ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), gishyiriye ahagaragara itangazo rihagarika amwe mu masosiyeti atwara abagenzi kuri moto harimo n’iyi irimo kubera (…)
Isoko rya Nkoto rihererye mu murenge wa Rugarika, riterana buri wa gatatu w’icyumweru. Kuba iri soko ritagira ubwiherero bibangamira abarituriye n’abaricururizamo kuko abanyesoko babanduriza.
Mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batanu bo mu karere ka Kamonyi barimo umukecuru w’imyaka 73 bagaragaweho kuvuga amagambo no gukora ibikorwa bipfobya n’ibihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yagaragaje uburyo u Rwanda rwari ruyobowe mbere na nyuma ya jenoside, maze ahamya ko kuva ku bukoloni kugeza kuri Jenoside u Rwanda rwari mu mwijima, naho urumuli rukaba (…)
Mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi ngo hari imitungo yasahuwe muri Jenoside itarishyurwa. Uku kutishyura ngo guterwa n’abagifite imitima yinangiye ariko na bo ntibibaha amahoro mu mitima.
Ivatiri yaturukaga i Kigali yerekeza mu majyepfo yarenze umuhanda igwa mu gishanga cya Nyabarongo. Nyuma y’igihe gito izindi modoka ebyiri zayirangariye zihita zigongana na zo zigwamo, impanuka yabereye ku muhada urenze ikiraro cya Nyabarongo, ahagana mu maha y’issaa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 12/4/2014.
Uburyo Inkeragutabara zasannye amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari rarasenyutse buratanga icyizere ko atazasenyuka vuba.
Ikibazo cyo kubura amikoro cyangwa kugira imitungo myinshi, bigaragazwa n’imboni zo kurwanya ihohoterwa mu karere ka Kamonyi, nk’imwe mu mpamvu ituma abashakanye bashyamirana.
Mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, hateye Kawa ihinze ku buso bwa hegitari zigera kuri 3. Iyi kawa ngo yatewe mu gihe cy’abakoloni muri “Shiku”, abayitaho bakaba bavuga ko mbere zari zarabagize abakungu, ariko kuri ubu bakaba nta nyungu bakuramo.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasuraga Abanyakamonyi bakamugaragariza iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza, yavuze ko Imiyoborere myiza ari intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser y’ibitaro bya Kirinda ho mu karere ka Karongi, yavaga i Kigali yerekeza mu majyepfo, yagonze ikamyo yari yapfiriye ku muhanda, hahita hapfa umuntu umwe, abandi batatu barakomereka.
Mu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri umuryango w’Abanyakoreya Good Neigbors wubakiye abaturage bo mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga; abaturage basabwe kuzibungabunga kuko aribo zifitiye akamaro kandi umuterankunga akaba atazagaruka kureba uko zikoreshwa.
Abantu bavaga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi batashye mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo barohamye muri Nyabarongo, abantu 7 baburiwa irengero, abandi 17 bajyanwa kwa muganga.
Abana batatu b’abakobwa bafite imyaka 17, barimo babiri biga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’undi wabyariye iwabo, bagejejwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Runda tariki 5/2/2014; bazanywe n’abamotari bari babakuye i Kanombe bavuga ko banze kubishyura.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 304R yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yabuze feri igonga ipoto y’amashanyarazi ihita igwa mu muferege. Mu bantu bane yari itwaye hakomeretsemo babiri, abandi barayirokoka.
Mu gihe mu midugudu yose igize umurenge wa Gacurabwenge, hashyizweho gahunda zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haracyari imwe mu miryango rikigaragaramo.
Mu kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 20, abaturage bo mu mudugudu wa Kiyanzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bifatanyije n’abayobozi batandukanye babasabye kugera ikirenge mu cy’intwari y’Imanzi Fred Gisa Rwigema uhavuka; ibyo ngo bakaba bazabigeraho babanje kwimika isano ibahuje (…)
Abaturage baturiye umuhanda uva i Kigali werekeza mu Majyepfo barasaba ko bahabwa amahagurwa n’ibikoresho nkenerwa ku butabazi bw’ibanze kuko ukunze kuberamo impanuka bagakora ubutabazi nta bumenyi babifiteho.
Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko DAF yerekezaga mu majyepfo yagonganye na Taxi Hiace yari itwaye abagenzi yerekeza i Kigali; abari muri Hiace hapfamo 3, abandi 14 barakomereka, naho Abatanzaniya bari batwaye ikamyo barahunga.
Mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” byatangiye mu mirenge yose igize igihugu tariki 27/01/2014, abagize inzego zihagarariye abaturage, bibukijwe ko politiki y’ikinyoma yatwikiriye ibikorwa by’ubutegetsi bubi, abaturage bagacengezwamo amacakubiri n’ubwicanyi ku buryo bageze n’aho bakora Jenoside.
Abaturage bo mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi barashishikarizwa kwitabira umuganda ari benshi kuko abayobozi baboneraho kuhatangira ubutumwa bugenewe abaturage, bakanabagezaho zimwe muri gahunda za Leta.
Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo, Park Byeong Suk, yijeje abaturage bo mu mudugudu wa Mushimba ko nibakomeza gukorera hamwe bazatera imbere, kuko inzira barimo ari nk’iyo igihugu cyabo cyanyuzemo mu myaka 40 ishize.