Kamonyi: Abaturage basabwe gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside
Abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomeza kubafata mu mugongo.
Ibi umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere Uwineza Claudine yabibasabye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mata 2014 ubwo bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yabereye muri uwo murenge.

Uwineza Claudine, avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bubake igihugu, basigasire ubumwe bwabo bityo babane mu mahoro nk’abavandimwe nta mwiryane hagati yabo. Uyu muyobozi yagize ati “tugire urukundo rw’igihugu cyacu kandi dukomeze tube hafi y’abasizweho ingaruka na Jenoside ,duharanire kuraga abana bacu igihugu cyiza kizira amacakubiri, duharanire kuraga abana bacu igihugu cy’amahoro”.
SEBAGABO Francois, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, yashimiye cyane abaje kubafata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye barimo. Yavuze ko nk’Umurenge bazakomeza guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu barimo abapfakazi, imfubyi, incike n’abandi bafite ubumuga butandukanye batewe na jenoside.

Mu izina ry’abacitse ku icumu mu bo muri Karama, Niyonagize Fulgence yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi, asobanura uburyo Abatutsi bagiye batotezwa, babuzwa uburenganzira mu gihugu cya bo uko ubutegetsi bwa kera bwagiye busimburana.
Yatangaje ko n’ubwo basizwe iheruheru na Jenoside, baharanira kwiyubaka buhoro buhoro babifashijwemo na Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda kubera imiyoborere myiza y’iki gihugu.

Yasabye abaturage ba Karama gutanga amakuru y’aho Abatutsi bagiye bicirwa kugira ngo babashe gushyingurwa mu cyubahiro, kuko kugeza magingo aya hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Uretse urugendo rwo kwibuka rwakozwe, igitambo cya misa yo gusabira izo nzirakarengane, ubutumwa bunyujijwe mu ndirimbo ndetse n’ubuhamya, uyu muhango wo kwibuka waranzwe kandi no gushyira indabo ku mva ku rwibutso rwa Bunyonga ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 10.

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|