Kamonyi: Yatuye ko arogesha imyuka mibi, abaturage bashaka kumugirira nabi
Uyu mukecuru yagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, ku cyumweru tariki 9/2/2014 yari warirukanwe mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero aza gutura mu mudugudu wa Kiboga, akagari ka Nyarubuye, umurenge wa Rugarika.
Twagiramungu avuga ko ubwo yari mu cyumba cy’amasengesho ku wa gatandatu tariki 8, ariho yumvise ijwi rimubwira ko umwuka yumviraga ari uw’amadayimoni.
Ubwo ngo yahise yatura (avuga ibye byose) ko yoherezaga amadayimoni bakamuzanira imyenda y’imbere y’abakobwa cyangwa udushumi tw’imyenda y’abantu maze akabazinga, yemera kandi ko aheruka gusengera umwana w’imyaka 4 agapfa.
Uyu mukecuru yemereye imbere y’abaturage ko afite imyuka mibi ateza abantu abicishije mu isengesho bakabura urubyaro, ntibashake, abarwayi bo bakarushaho kuremba, hakaba hari n’umwana yasengeye agapfa.
Ibi byose ngo uyu mukecuru yabikoraga yitwaje isengesho kuko yagendaga asengera abantu amadayimoni amwoherejeho, maze uko abaramburiyeho ibiganza, akabakuriramo imyuka mibi. Arahamya ko mu bantu basenga hari abakorana n’imyuka mibi, aho avuga ngo “mu izina rya Yesu n’abadayimoni barahanura”.
Twagiramungu avuga ko yafatanyaga n’abandi bavugabutumwa kubwiriza no guhanura. Bamwe mu bandi bavugabutumwa bakamubwira ko adakoreshwa n’Umwuka wera ariko akabahinyura.
Ubu rero ngo yabyemejwe n’uko mu masengesho y’icyumba barimo gusengera umwana urwaye mu mutwe, noneho amurambitseho igitambaro yari afite umwana arushaho kuremba.
Ibyo yavugiye mu ruhame yabanje kubibwira abo bari kumwe mu cyumba, ariko banga kubyihererana babishyira hanze; maze abaturage bashaka kumwica. Mu rwego rwo kumurindira umutekano, umukuru w’umudugudu yamuhungishirije kuri Polisi.
Uyu mukecuru yemeza ko atari ubwa mbere abaturage bashatse kumwica bamuziza imyuka mibi ateza abantu, kuko n’iwabo mu karere ka Ngororero yahirukanywe mu mwaka wa 2010, n’abaturage bashakaga kumwica, nyuma y’uko naho ahatangiye ubuhamya agatwika n’ibikoresho byo kubandwa no guterekera byabaga iwe n’iwabo.
Twagiramungu uvuga ko kuva mu mwaka wa 1986, asengera mu itorero ADEPR, ngo iyo myuka mibi ayikomora ku babyeyi be no mu muryango yashatsemo kuko kuva ku myaka 15 yagizwe umugirwa wa nyabingi. Abo basenganaga mu Ngororero bakaba baragize ubwoba bwo kumusengera ngo imyuka mibi itabakukiramo.
Kuri ubwo ngo yizeye ko yakize kuko nyuma yo kwatura no gusaba imbabazi abo yahemukiye i Kiboga; abakozi b’Imana bamusengeye. Kandi ngo n’amagambo ari kwerekwa muri Bibiliya aramuha icyizere. Ngo yiteguye gusubira mu Ngororero kuko aheruka kubasura agasanga abaturage batakimurakariye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mwizina rya yesu!!!!!!!!!!!! ibintu nkibyo biragatsindwa
Biratangaje pe ;ndisabira itangazamakuru ko ryari rikwiriye kujya aho byabereye aho i Kiboga bakaganira na bo basenganaga, bakababwira uko byagenze by’imvaho ndetse bakaganira n’abaturage baho ndetse n’abayobozi baho b’itorero ,mu rwego rwo kumenya ukuri kandi byanafasha abakrito n’abandi kwitwararika ntibapfe ku bwira abo babonye bose ngo babasengere ndetse n’abayobozi b’itorero bakagira amakenga kubakristo babo bavuga ko basengera abantu.
yesu weeeeeeeeeeeee
mubarokore harimo abantu benshi bakorana nimyuka mibi natwe turabizi.