Kamonyi: Barateganya gushyiraho Ikimina cy’abaturage bose

Mu Karere ka Kamonyi abaturage baho barashishikarizwa kwitabira ikimina cya buri mudugudu, kizashyirwaho mu rwego rwo gufatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Izina ry’icyo kimina rikaba ari “Kwigira System.”

Ibi babikoze nyuma y’uko bigaragaye ko ikimina gifasha abakirimo mu iterambere cyane cyane mu kubona amafaranga yo kuriha ubwisungane mu kwivuza.

Muri gahunda za Leta zisaba umusanzu w’abaturage nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gutanga umusanzu w’uburezi ndetse no gufasha abatishoboye, usanga abayobozi bashinzwe ubukangurambaga bazenguruka mu ngo z’abaturage babaka amafaranga rimwe na rimwe bagasanga hari n’abadafite ayo basaba.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo gikunze kugonganisha ubuyobozi n’abaturage, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, arasaba abaturage bo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, kwitabira Gahunda y’Ikimina kiri ku rwego rw’akarere ariko kikazajya cyibumbira hamwe abatuye buri umudugudu.
Umuyobozi w’akarere asobanura ko abatuye umudugudu bazajya bumvikana amafaranga batanga buri cyumweru, maze afungurizwe konti muri SACCO, umuyobozi w’Ikimina ibitangire raporo ku buyobozibw’akarere. Ayo mafaranga akazajya akoreshwa mu misanzu yose ikenewe ku baturage aho kuyaka buri muturage.

Ngo iki kimina ntikireba abaturage bafite amikoro make, ahubwo n’abakire bafite ubushobozi n’ubwishingizi mu kwivuza butari Mutuweli bazakijyamo, kugirango bafatanye kuzamurana mu iterambere.

Rwandenze Epimaqque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, avuga ko muri aka kagari gatuwe n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage harimo abakire n’abakene, ugasanga hari igihe abakene bagira ibibazo nk’ibyo gupfusha abantu bakabura uko babashyingura.

Ngo habayeho ikimina bahuriramo bose, ibibazo nk’ibyo byajya bikemuka ku buryo bworoshye.

Aragira ati “Ikimina ntikizaba icy’ubwisungane mu kwivuza gusa ahubwo kizaba ikimina cy’iterambere, aho abatuye umudugudu umwe bashobora kwikorera umuhanda, gukurura aumuriro w’amashanyarazi, kubaka ishuri ry’inshuke n’ibindi.”

Gahunda yo kwishyira hamwe ku cyibazo runaka byatangiye mu duce tumwe na tumwe tw’akagari ka Ruyenzi, aho usanga abaturanyi bakusanya amafaranga bagakora umuhanda ugana aho batuye.

Marie Josee Uwingira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka