Kamonyi: Umugore yapfiriye mu kabari nyuma yo kuraramo yasinze

Mu ijoro rishyira tariki 30/4/2014, umugore witwa Barakagwira Maria; bamusanze yapfiriye mu kabari ka Tereraho Oreste gaherere ye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Mpushi, mu murenge wa Musambira.

Nk’uko bivugwa na nyir’akabari, ngo uyu mugore yari yakanywereyemo ku mugoroba, akavanga Primus n’inzoga yitwa akaginga (Gin); maze ziramusindisha cyane, ku buryo yabuze uko ataha akaryama aho yanywereye.

Tereraho avuga ko yamurekeye aho, nawe yigira mu kindi cyumba araryama. Ngo ahagana mu masaa kumi n’imwe za mugitondo niho yabyutse , asohotse asanga wa mugore yapfuye, ahita atabaza.

Mu gihe umurambo w’uyu mugore wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ngo hakorwe isuzuma ry’icyamwishe, Tereraho we ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Musambira ngo asobanure ibyabereye mu kabari ke.

Umunyamabanga w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, atangazwa n’ukuntu Tereraho yaraje umunywi mu kabari ke. Ati “ese n’iyo ataza gupfa, abasanga umuntu w’umugabo yarararanye n’umugore utari uwe mu nzu imwe, yabifata gute?”.

Yongeraho ko ubusanzwe ngo utubari two mu cyaro badusaba gufunga saa tatu za nijoro, bakererwa bakageza saa yine.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwomugabo Asobanureneza Uko Uwomugore Yapfiriyemukabarike Niba Iyokabari Itari Mumarogi

Anastase Havugimana Noël yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Bibuke ko mbere yo gushinga akabari bagomba kugura ambulance yo gutwara abasinzi!!! Bakajya babatwara mu cyubahiro nk’uko babakira babishimiye!!

alias higiro yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Tereraho? Egoko!!!

sano yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Turi ku taliki ya 29 /04/2014, none muri kwandika ngo mu ijoro ryo kuri 30/04/2014 umuntu yabaye atya. Ikosa nkiryo riri ku mbuga nyinshi za internet. Urugero ;igihe. kigali today. Nyabuna mujye mwandika mushishoje. Murakoze

rwemwrikw yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka