Kamonyi: Nyuma yo gutonganira mu kabari yasanze iwe hahiye ahita akeka ko hatwitswe n’uwo batonganaga
Mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ahitwa Kamuhanda, umugore witwa Nsekambabaye Solange, yasanze ibintu byo mu nzu ye byatwitswe n’abantu batazwi. Bitewe n’uko yari amaze gutongana n’inshuti ye akaba ari nawe wari uzi aho abika urufunguzo, arakeka ko ariwe wabitwitse.
Uyu Nsekambabaye ukora mu kabari ngo yari asanzwe ari inshuti na Uwizeyimana Assurance bita Kimenderi, ngo batonganye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 26/4/2014, bapfa ubufana bafitiye ikipe ya APR FC, aho umwe yavugaga ko abanywi babaye bake kuko APR yatsinze, undi akavuga ko ari ukubera umuganda.

Ngo muri izo ntonganya Uwizeyimana yasabye Nsekambabaye imyenda yamutije, maze undi amubwira kujya kuyitora mu rugo kuko basanzwe baziranye aho abika urufunguzo rw’inzu. Ngo Uwizeyimana yaratashye hashize akanya aragaruka agura inzoga yo kujya kurara anywa.
Nsekambabaye watashye amukurikiye, yageze mu rugo, asanga inzu abamo ikinguye, yinjiyemo asanganirwa n’umwotsi, ahita asubira inyuma ajya gutabaza abaturanyi baraza barazimya. Ariko ibintu byose byarimo byarakongotse, uretse ibasi n’ijerikani abamutabaye bakuyemo.

Arakeka ko ibyo bintu byatwitswe na Uwizeyimana kuko nta undi muntu bagira icyo bapfa, kandi akaba ari nawe wari uzi aho abika urufunguzo.
Ati “niyo nabaga ntahari yajyaga aza agakingura agafata icyo akeneye mu nzu yanjye”. Ngo yahise ajya kureba urufunguzo aho arubibika ararubura; abaza Uwizeyimana amushinza ko ari we wamutwikiye, ariko aramutuka.

Ikibazo cy’uyu mugore yagishyikirije Polisi ikorera i Runda, Uwizeyimana ukekwa ariko akaba abihakana, yabaye acumbikiwe muri mabuso, hagati aho ariko abaturanyi b’aba bagore bombi bakaba baje kuri polisi gutanga ubuhamya.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|