Kamonyi: Umugabo yabuze umugore ngo amuteme, atema matola
Mu gihe mu midugudu yose igize umurenge wa Gacurabwenge, hashyizweho gahunda zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haracyari imwe mu miryango rikigaragaramo.
Urugero ni umugabo Ndagijimana Emmanuel, utuye mu kagari ka Gihinga, wahunze nyuma yo gushaka gutema umugore we, yamubura agatemagura matela bararagaho.
Nk’uko umugore we, Murekeyisoni Souzana abitangaza, ngo yatonganye n’umugabo we ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 2/2/2014. Umugabo we ngo yatangiye amutuka kubera yamutumye umuriro w’amashanyarazi mu Nkoto ariko umugore akawubura, maze akamwita ikigoryi.
Umugore ngo yabuze umuriro, aje yiyicarira hanze kuko inzu umugabo yari yasize ayikinze. Aho yagarukiye mu masaa yine za nijoro, umugore ngo yahise yinjira mu nzu ariko yihisha mu kindi cyumba, umugabo yinjira amukurikiye yitwaje umuhoro, amureba mu cyumba bararamo, amubuze atemagura matela aba ariyo atura umujinya.
Uwo mugore ngo yahise asohoka arara hanze, mu gitondo yitabaza abaturanyi ngo ababwire ibyaraye bibereye mu rugo rwabo, ariko umugabo ababonye ahita ahunga kuko yabonaga harimo n’Inkeragutabara.
Umugore yahise ageza ikirego ku murenge wa Gacurabwenge yitwaje n’ibice bya matola umugabo we yacagaguye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Umugiraneza Marthe, akaba atangaza ko ikirego cy’uwo mugore bagishyikirije polisi ngo uwo mugabo imukorere dosiye akurikiranwe n’ubushinjacyaha.
Umugiraneza akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira ihohoterwa hariho gahunda zo kuganiriza imiryango izwiho ko ibanye nabi; bakabasobanurira ingaruka zo kutumvikana mu rugo zirimo kudatera imbere no kutita ku burere bw’abana.
Ngo imwe mu miryango baganirije yagarutse mu murongo, iby’uyu muryango wa Ndagijimana na Murekeyisoni bakaba batari bazi imibanire ya bo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|