Kamonyi: Imodoka eshatu zakoreye impanuka ahantu hamwe ariko ntihagira upfa
Ivatiri yaturukaga i Kigali yerekeza mu majyepfo yarenze umuhanda igwa mu gishanga cya Nyabarongo. Nyuma y’igihe gito izindi modoka ebyiri zayirangariye zihita zigongana na zo zigwamo, impanuka yabereye ku muhada urenze ikiraro cya Nyabarongo, ahagana mu maha y’issaa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 12/4/2014.
Umushoferi wari utwaye ivatiri yatangaje ko ubwo yari amaze kwambuka Nyabarongo yerekeza mu Majyepfo, yahuye na Minibisi yajyaga I Kigali yataye umukono wayo imugonga ku ruhande agwa mu gishanga yo ihita yikomereza.


Uretse uyu mushoferi nawe uvuga ko atameze neza, yari atwaye umugore we n’abana babiri na se bukwe bose bakomeretse ku buryo bari mu bitaro.
Nyuma y’iminota 30 iyi vatiri iguye mu gishanga, imodoka ya Fuso na Dyna nabyo byagonganiye hafi aho, maze imwe igwa mu gishanga, indi yitendeka hejuru yacyo kuko yari imaze kugonga ipoto.

Umushoferi wa Dyna akaba atangaza ko bose bavaga I Kigali berekeza mu Majyepfo; ngo ubwo yarebaga uburyo ivatiri yaguye mu gishanga, yumvise Fuso yari imuri inyuma imugonze, ahita agonga ipoto, naho Fuso yo yambuka hakurya y’umuhanga igwa mu gishanga.
Umushoferi wa Dyna na kigingi we nta kibazo bagize, naho muri Fuso ngo abantu babiri barimo bakomeretse.

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa uwo wafashe umwana bamuhane nabandi barebereho