Bavuye i Kanombe baza ku Ruyenzi gusengererwa n’abagabo batazi, babuze uko bishyura bashyikirizwa Polisi
Abana batatu b’abakobwa bafite imyaka 17, barimo babiri biga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’undi wabyariye iwabo, bagejejwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Runda tariki 5/2/2014; bazanywe n’abamotari bari babakuye i Kanombe bavuga ko banze kubishyura.
Umwe muri aba bana ngo yatelefonywe n’umusore witwa Thierry ariko atamuzi; amusaba kuzana n’abandi babiri ku Ruyenzi bakahasanga abagabo bakora muri Banki bakabatembereza bakanabagurira ibintu byiza. Uyu musore ngo yabemereye ko batega moto zahabageza akishyura abamotari.
Aba bakobwa bageze ku Ruyenzi bahamagaye wa musore, ababwira gukomeza umuhanda ujya ahitwa i Gihara, naho bahageze baramubura; maze ba bamotari babashyikiriza polisi kuko bari babuze amafaranga ibihumbi 12 byo kubishyura.
Umwe muri abo bana avuga ko bishoboka ko uwabahamagaye yababonye akanga kubibwira kuko abo bamutumye batabemera, agahitamo kwanga kubiyereka. Bavuga ko uwabahamagaye aziranye na mukuru w’umwe muri bo. Ngo n’ubundi akaba yarahamagaye ari we abaza; bakamubwira ko yagiye kwiga.
Bageze kuri Polisi babeshya impamvu zitandukanye zari zibazanye ku Ruyenzi, ariko nyina w’umwe muri bo yemeza ko umwana we ari ikirara kuko hashize ukwezi avuye kumukura mu nzererezi i Gikondo, akaba yarigeze no kumukura kuri Polisi ya Nyamirambo muri Kigali.
Uyu mubyeyi yongeraho ko umwana we amaze imyaka ibiri afite ikigare cy’abandi bana bigize ibirara, bakaba birirwa bagenda bashaka aho basambana. Ngo akimukura i Gikondo yamusabye gusubira mu ishuri none bamuhamagaye bamubwira ko yageze i Gitarama.
Polisi yagerageje guhamagara numero bavuga ko yabahamagaye ariko basanga itari ku murongo. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, SSPT Francis Muheto akaba asaba abana b’abakobwa kwirinda imyitwarire nk’iyo y’uburara kuko igira ingaruka mu mibereho ya bo; zirimo gutwara inda zitateguwe no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ngo aho ku Ruyenzi hagaragariye nk’umujyi ndetse hakaba n’abanyamahanga bahacumbika bategereje ibicuruzwa bibikwa mu bubiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), havugwa abakobwa baza kuhasambanira bahamagawe n’abantu bataramenyekana.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose babahane kugirango uburaya bucike
Rwose nk’ ibi polisi yabihagurukira kandi yabishobora. Ariko mbere yaho aba bose bakeneye Yesu muri bo, naho ubundi nta kizashoboka.Kuko wa mugani igitsure ntabwo gikangara abazimu! Ni ugusenga!