Ruyenzi: Babiri bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 304R yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yabuze feri igonga ipoto y’amashanyarazi ihita igwa mu muferege. Mu bantu bane yari itwaye hakomeretsemo babiri, abandi barayirokoka.
Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi y’umugoroba wa tariki 7/2/2014; ibera ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi; mu ikorosi riri hafi y’Urusengero rw’Itorero Angirikani mu Rwanda (EAR).

Abari aho iyo mpanuka yabereye baratangaza ko bishoboka ko iyo kamyo yabuze feri kuko yashatse kugongana na Minibisi yari iturutse i Kigali ariko ikayikwepa, bivuze ko umushoferi yabuze uko aguma mu mukono we.
Ku bw’amahirwe abantu bane bari muri iyo kamyo yari itwaye impu, ntawahasize ubuzima, ariko hakomeretsemo babiri bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|