Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezera abahoze ari abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe cyashyikirije inkeragutaba zo mu Karere ka Gicumbi zifite ubumuga insimburangingo kuko izo bari bafite zari zimaze gusaza.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimye uburyo abana babana na ba nyina muri gereza ya Gicumbi bitabwaho haharanirwa ko uburenganzira bwabo budahungabana.
Abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi baremeza ko nta kibazo cy’ubutabera n’imibereho myiza bafite, nk’uko babitangarije Minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fazil Harerimana mu ruzinduko yahagiriye kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.
Abakecuru babiri bo mu Mudugudu wa Mugote mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya bafatanywe ibiti by’urumogi bitandatu bahinze mu murima wabo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko umuntu waguze isambu y’umuturage wo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka binyuranyije n’amategeko bizakemuka bakurikije icyo amategeko ateganya byaba ngombwa bakayamburwa.
Mbonyi Paul uyobora umurenge wa Mutete na Muvunyi Bosco uyobora umurenge wa Nyamiyaga yo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 13/1/2015 beguye ku mirimo yabo.
Umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO) abaturage bakunze kwita Agronome mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, Uwizeyimana Delphin hamwe na Bizumuremyi Jean Claude, umwe mu bagize urwego rufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO), bari mu maboko ya polisi nyuma yo (…)
Nyuma y’uko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James asubiyemo indirimbo “Ganyobwe” bigateza ibibazo hagati ye n’itorero Abadahigwa ryo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi kuko batari babimuhereye uburenganzira, mu masaha y’igicamunsi yo kuwa 10/1/2015 King James yahuye n’itsinda rigize (…)
Abaturiye umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda barakangurirwa kwirinda ibishuko byabagusha mu busambanyi ndetse bakibuka gukoresha agakingirizo igihe bibaye ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Mukamba mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba igenda yangiza ibikorwa by’iterambere Leta yabakoreye birimo kwisenyera amazu kugira ngo babone amaramuko.
Umwana witwa Niyibikora Jean Paul wo mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Mutandi, Umurenge wa Mutate mu Karere ka Gicumbi yagwiriwe n’amatafari ya rukarakara ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa 6/1/2015.
Kudatanga amakuru ku gihe no gutinya kuvuga ko bakorewe ihohoterwa ngo bituma ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina “Isange One Stop Center” gikorera mu Karere ka Gicumbi kitamenya umubare nyawo w’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu migitambo cya misa ya gatatu yaberaga kuri paruwasi Gatorika ya Byumba abakirisitu bitabiriye gutura Imana amaturo atandukanye bayishimira ibyo yabakoreye mu mwak wa 2014.
Abakirisitu Gatorika bo mu Karere ka Gicumbi bishimiye uburyo umunsi w’Ubunani usoza umwaka wa 2014 ndetse unatangira uwa 2015 wagenze, kuko nta mvura yaguye ngo ibabuze kuwizihiza.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barasabwa kwitwararika bagatangira umwaka neza badakora ibikorwa byatuma bahungabanya umutekano.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Gicumbi biyemeje ko bagiye gukora bashyira imbere inyungu z’umuturage banamufasha guhindura imyumvire kuburyo mu mwaka wa 2015 nta muturage wo muri aka karere uzaba ukiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Umukecuru w’imyaka 54 witwa Cyurinyana Theophila utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba avuga ko kuba ashaje bitazamubuza gukomeza kuba umuhwituzi w’umurimo.
Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka wa 2014 barangije bahuye n’ikibazo cy’inzara kubera ko imvura yabangirije imyaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yahaye abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi iminsi 7 bakaba barangije gukemura ikibazo cy’umwanda ari nawo ahanini ukurura kurwara amavunja.
Mu mwiherero uhuje abayobozi mu karere ka Gicumbi, umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyarugu General Ruvusha Emmanuel yabasabye kwirinda gukorana na FDLR ibikorwa bihungabanya umutekano.
Urubyiruko ruri mubiruhuko rwo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi rwakanguriwe n’ikigo nderabuzima cya Gisiza kwirinda ubusambanyi n’ibiyobobyabwenge kuko biri mu byangiza ubuzima bwabo.
Umusore witwa Muhirwa wo mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulindi akurikiranyweho icyaha cyo gutera icyuma umusore mugenzi we amuziza umukobwa w’inshuti ye.
Abasore batatu bava inda imwe bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Byumba bakekwaho kwica nyina witwa Bantegeye Espérance.
Mu rwego rwo kurwanya ibidindiza iterambere ry’umujyi wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi, hafashwe ingamba ko abahawe ibibanza ntibabyubake babyamburwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi, Johnston Busingye arasaba abikorera n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gicumbi gukora bakiteza imbere bityo umujyi wa Byumba ukareka gusigara inyuma.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavumbuye uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo bakoresheje imigozi y’imigwegwe, mu gihe byari bimenyerewe ko hakoreshwa ibiti.
Nubwo abaturage benshi bigishijwe uburyo bwo gucana kuri Rondereza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gicumbi banga gucana kuri Rondereza bakicanira ku mashyiga kugirango babone uburyo bota umuriro.
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye yo kubakisha bajya kuyatwikira mu mazi barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije.
Kubufatanye n’umuryango wa World Vision hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rutarea wo mu karere ka Gicumbi bazindukiye mu gikorwa cyo kwigisha abaturage kwitabira kwandikisha abana babo mu gitabo cy’irangamimerere nyuma y’iminsi 15 bavutse kuko kutandikisha aba babo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Bamwe mu bahesha b’inkiko bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragarije komisiyo ya sena ishinzwe imiyoborere myiza n’ubutabera ko ibibazo by’amasambu aribyo byiganjemo ibibazo bidakunze kurangira.