Gicumbi: Abayobozi bahawe iminsi 7 bakaba bakemuye ibibazo by’umwanda n’amavunja
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yahaye abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi iminsi 7 bakaba barangije gukemura ikibazo cy’umwanda ari nawo ahanini ukurura kurwara amavunja.
Ibi Minisitiri Kaboneka yabibasabye ubwo yasozaga umwiherero wahuje abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere wabaye 22/12/2014, aho yabasabye kwita ku buzima bw’umuturage kuko aribyo byerekana imiyoborere myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’abandi bafatanyije bibukijwe ko bakwiye gukemura ikibazo cy’umwanda bigisha abaturage babafasha guhindura imyumvire.
Yavuze ko mu nshingano zabo nk’abaminisitiri baba bagomba guhwitura abayobozi batita ku nshingano zabo zirimo guteza umuturage imbere, abo binaniye bagahanwa aho kujenjeka kugira ngo bitange n’isomo hatazagira uwongera kubikinisha cyane cyane abashaka gukoresha nabi gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene.
Aha yagarutse ku kibazo cya gahunda ya Girinka aho usanga bikorwa n’abayobozi kandi biteganyijwe ko inka ihabwa umuturage utishoboye kandi agatoranywa n’abaturanyi be bakaba aribo bemeza ko atishoboye.

Kaboneka yavuze ko hari abayobozi bamwe bavangira gahunda za leta kandi ziba zigamije guteza umurage imbere. Aha yaboneyeho kubwira abaturage ko bagomba kumenya umuyobozi ubakorera nabi bakamukuraho kuko babifitiye uburenganzira.
Ati “umuturage niwe ushyiraho umuyobozi agomba kumenya ko igihe atamukoreye neza agomba no kumukuraho”.
Avuga ku kibazo cy’imirire mibi ikomeje kugaragara mu bana. Minisitiri Kaboneka yanenze cyane abafite mu nshingano zabo imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ababyeyi b’abana ko bari bakwiye kwita kundyo yuzuye babinyujije muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi.
Yavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda kuba Akarere ka Gicumbi kagifite abana bagera muri 47% bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi akarere gakungahaye ku biryo.
Ibyo asanga hari hakwiye gukorwa ubukangurambaga ndetse hakifashishwa gahunda za Leta zashyiriweho gufasha umuturage zirimo, abajyanama b’ubuzima, umugoroba w’ababyeyi ndetse no mu bigo nderabuzima bikabafasha.
Ikibazo cy’umwanda n’amavunja Minisitiri Kaboneka yakigarutseho nyuma y’uko hateranye inama y’umutekano yaguye ku wa 16/12/2014 yayuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagasuzumira hamwe uburyo barwanya umwanda n’amavunja.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Thérèse avuga ko ikibazo cy’umwanda gihari kandi gikomereye aka karere kuko usanga hari na bamwe mu baturage batagira ubwiherero bwo kwitumamo.
Mu igenzura bakoze mu mirenge itandukanye ryerekanye ko abenshi mu baturage badafite ubwiherero bigatuma bajya kwiherera mu ishyamba.

Mujawamariya avuga ko kuva ku itariki 15/10/2014 ngo batangiye igikorwa cyo kureba isuku mu baturage uko ihagaze. Ngo imvunja akenshi zigaragara habanje ikibazo cy’umwanda, bikaba ariyo mpamvu bagiye kujya bajya gusura urugo ku rundi basuzuma uko isuku mu rugo ihagaze.
Zimwe mu ngamba zafatiwe muri uyu mwiherero harimo kwegera abaturage babakangurira kurwanya bwaki, imvunja, no kurwanya umwanda muri rusange ndetse n’andi makosa agaragara muri gahunda ya Girinka munyarwanda agafatirwa ingamba.
Umuyobozi w’Akagari ka Kamutora mu Murenge wa Rushaki, Bakandema Béatrice avuga ko ubu bagiye kubigisha uburyo bazajya bakaraba, bakambara inkweto, bagakubura mu nzu zabo, bagateramo amazi, ndetse n’imiti yica izo mvunja.
Ikindi ngo bazatoza abaturage kumenya gutegura indyo yuzuye babinyujije mu mugoroba w’ababyeyi.
Kubijyanye n’abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu ngo bazabigisha ububi bwabyo kuko byanduza indwara z’ubuhumekero ndetse no kurwara izo mvunja.
Ubuyobozi bw’akarere bwemereye Minisitiri Kaboneka ko imyanzuro yafatiwe muri iyo nama bagiye kuyishyira mu bikorwa cyane cyane iganisha guteza imbere umuturage.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri abayobozi bagakwiye kujya bita kubibazo nk’ibi koko ntago twavuga ko dufite iterambere igihe twaba tugifite abantu bicwa n’amavunja
Bazabanze bakemure ikibazo kimihanda idakoze neza cyane cyane mu kagali ka gitega umurenge wa Rushaki imihanda yanyuragamo imodoka hasigaye ari akagenderano kabanyamaguru ex umuhanda uduhuza n’ umurenge wa Bwisige uvuye mu GITEGA UJYA ahitwa ku MANA Warasibye !!!!!!!!!!!!!! Muzahanyure murebe.
muri iyi vision ntidushaka ko haba ahari ahantu hakiri ikibazo cy’umwanda, aba rero bakirwara imvunja bari kutudindiza baduha isura mbi, abayobozi babahagurukire maze isuko ikomeze ibe iya mbere