Gicumbi: Bafatanywe ibiti by’urumogi mu murima

Abakecuru babiri bo mu Mudugudu wa Mugote mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya bafatanywe ibiti by’urumogi bitandatu bahinze mu murima wabo.

Aba bakecuru batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Murenge wa Cyumba kuwa 15/01/2015 ni uwitwa Mukarubuga Generose na Niyonsaba Marie.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jérôme avuga ko abaturanyi babo batanze amakuru y’uko babonye ibiti by’urumogi bihinze mu mirima y’aba bakecuru.

Mukarubuga ahagaze ku biti by'urumogi bibiri yahinze.
Mukarubuga ahagaze ku biti by’urumogi bibiri yahinze.

Akomeza avuga ko bagiye kureba basanga koko rurahateye ndetse bemera ko ari nabo baruhinze.

Mu rwego rwo guca ibiyobyabwenge no gushishikariza abaturage kubireka ndetse no kubereka ingaruka zabyo, umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko babanje igikorwa cyo kwereka abaturage abo bakecuru bahinze urumogi ndetse n’uburyo bibagizeho ingaruko zo kujya gufungwa.

Atanga ubutumwa ku banyarwanda bose cyane cyane abaturiye umupaka ko bakwirinda kwambukana ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi kuko bibagiraho ingaruka nyinshi kandi mbi ku buzima bwabo.

Ngo izo ngaruka n’ubwo zigera ku muntu wafatanywe ibiyobyabwenge zinagera ku muryango wose kuko usanga abasigaye bahora mu ngendo zo kugemurira umuntu wabo ufunze, ndetse bigatuma atabasha no kugira icyo yikorera kubera guhora mu ngendo.

Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 3 kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi magana 500 kugeza kuri miliyoni 5, iyo uwagikoze agihamijwe n’inkiko.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka