Mukarange: Yateye mugenzi we icyuma bapfa umukobwa
Umusore witwa Muhirwa wo mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulindi akurikiranyweho icyaha cyo gutera icyuma umusore mugenzi we amuziza umukobwa w’inshuti ye.
Amakuru atangwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Abahe Fred avuga ko kuwa 15/12/2014 aribwo Muhirwa yasanze umusore witwa Ngurinzira Jean Pierre akamutera icyuma mu gatuza akamukomeretsa bikabije.
Ibi ngo yabitewe no kubona umukunzi we yari yiriwe asangira n’undi musore kandi atabimuhereye uburenganzira.
Nyuma yo kubona ibyabaye ngo ubuyobozi bwihutiye kugeza uyu Ngurinzira ku bitaro bikuru bya Byumba naho Muhirwa aba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Mulindi aho ategerje gushyikirizwa ubutabera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange yatanze ubutumwa ku baturage bakunze kuragwa n’umuco wo kwihorera ko bari bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka uburyo bakwiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo baba bafitanye.
Ikindi ni uko buri wese aba akwiye kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe ndetse bakirinda no kwihorera kuko bikurura ingorane nyinshi zirimo gufungwa ndetse bigakurura n’impfu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|