Abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi baremeza ko nta kibazo cy’ubutabera bafite
Abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi baremeza ko nta kibazo cy’ubutabera n’imibereho myiza bafite, nk’uko babitangarije Minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fazil Harerimana mu ruzinduko yahagiriye kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.
Umugororwa uhagarariye abafungiye muri iyo Gereza yabwiye Minisitiri ko ubu nta kibazo cy’ubutabera bafite kuko buri mfungwa n’umugororwa bose bafungiye muri iyo Gereza bafunzwe mu buryo bukurikije amategeko.

Ku bijyanye n’ubukungu ngo nabo babasha kwiteza imbere aho bahiga imihigo ko gereza yabo izaza imbere mubukungu igahiga izindi gereza zo mu Rwanda.
Ngo ku mibereho myiza ngo ibyangombwa bikubiyemo ibiryo, amazi, isabune, ifunguro ngo babihabwa uko bikwiye. Ngo uruhare rwabo nk’abagororwa ngo bishakira umutekano imbere muri Gereza bicungira umutekano.
Ministiri yishimiye ibikorwa byinshi byagezweho muri iyi gereza ndetse anashimira abayifungiyemo kuko aribo babigizemo uruhare, akaba ari nayo mpamvu aba yafashe umwanya nkuwo ngo amenye ko ibyo bagenerwa byose babibona.

Minisitiri Sheikh Mussa Fazil yababwiye ko ashima ibyo bamaze kugeraho ndetse ko ibibazo bafite bitarakemuka bagiye kubikemura kuko aricyo kiba cyamuzinduye.
Ikindi ngo nibyiza kwegera abantu aba afite munshingano ze agakurikirana nkuko Perezida Paul Kagame abaha urugero yegera abaturage.
Ati “Umwera uturutse ibukuru urakwira, burya iyo nyakubahwa Perezida Paul Kagame asanga abaturage akabakemurira ibibazo aba atwereka natwe ibyo twagombye gukora, niyo mpamvu natwe tuba tugomba gukurikirana imibereho y’aba bafunzwe kuko biri munshingano zanjye.”

Ngo uruzinduko rwe ruba rugamije kureba uburyo babayeho ndetse ko ibyangombwa byose bagenerwa ko bibageraho uko bikwiye, ndetse ibidatunganyijwe neza akabishyira mubikorwa.
Gereza nkuru ya Gicumbi ifungiyemo abagororwa 1830 muribo Abagororwa bafungiye icyaha cya jenoside ni 745 naho abafungiye ibyaha bisanzwe ni 1085 n’abana bato babana na ba nyina batanu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri turabashimira cyane kuko muzirikana imfungwa nabagororwa rwose bituma basubizwa intege bakumvako nabo bazirikanywa ndashimira ubutabera bwurwanda rwacu buracukumbura buricyimwe cyose bagatanga ubutabera nange narimfungiwe Gic/CF natashye mazeyo umwaka nukwezi 1 kurengaho utunsi nabaye umwere mujye muzirikana abagororwa rwose batazatwarwa nubudaheranwa