Gicumbi: Abavandimwe 3 barakekwaho kwica nyina

Abasore batatu bava inda imwe bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Byumba bakekwaho kwica nyina witwa Bantegeye Espérance.

Mu gitondo cyo kuwa 16/12/2014 nibwo abasore bitwa Nkurikiyinka Faustin, Nkurunziza Pierre na Nkundabanyanga batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa Nyina.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul avuga ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 15/12/2014 aribwo bamenye amakuru y’uko umukecuru Bantegeye w’imyaka 63 yishwe n’abantu bataramenyekana.

Bageze mu rugo rwabo basanze uwo mukecuru bamwishe bamutemye ku ijosi, mu mutwe ndetse no ku maboko, nibwo batangiye gukora iperereza abaturanyi babo bababwira ko yari afite ikibazo cy’ubwumvikane buke n’abana be ndetse n’umugabo we.

Ngo muri ayo makimbirane wasangaga abana bamwe baherereye ku ruhande rwa se abandi baherere ku ruhande rwa nyina.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete avuga ko bamenye ko uyu mukecuru ngo bashobora kuba bamujijije amafaranga ibihumbi 130 yari yarohererejwe n’umuhungu we uba mu gihugu cya Kenya.

Ikindi ni uko ngo aba bahungu bari bamaze iminsi batavuga rumwe na Nyina kubera ko ngo atari yabahaye kuri ayo mafaranga bakaba bakeka ko aricyo bamujije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yatanze ubutumwa ku baturage b’aka karere ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye kwirinda amakimbirane aho kwihutira kwicana.

Ubundi butumwa yabugeneye abayobozi ko bari bakwiye kumenya ahantu hari amakimbirane kugira ngo babashe kubafasha kuyakemura bitaragera aho umwe avutsa ubuzima mugenzi we.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka