Gicumbi: Bafatiwe mu cyuho bakira Ruswa
Umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO) abaturage bakunze kwita Agronome mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, Uwizeyimana Delphin hamwe na Bizumuremyi Jean Claude, umwe mu bagize urwego rufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO), bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa ngo badasenyera umuturage.
Nk’uko bitangazwa na Habimana Augustin ari nawe watanze amakuru y’uko Uwizeyimana yamwatse ruswa ngo atamusenyera inzu yavugaga ko yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’inyubako z’umujyi, avuga ko mu gitondo cyo kuwa 12/1/2015 yabonye Uwizeyimana na Bizumuremyi baje aho yubakaga inzu bamusaba ko yahagarika ibikorwa byo kuyisakara kuko bagiye kumusenyera.
Habimana ngo yabajije impamvu bashaka kumusenyera kandi hari n’abandi bubatse muri icyo gice ntibabasenyere bamubwira ko ari mu gice cy’umujyi agomba kubaka inyubako z’umujyi. Ngo yabasabye imbabazi baranga nibwo yahise ahagarika ibikorwa byo kubaka.

Amaze kugenda ngo Bizumuremyi yaramubwiye ngo yarebye uburyo yumvikana n’uyu SEDO akamureka akubaka. Nyuma ngo yarabegereye bamusaba ko yabaha ibihumbi 30 ntibamusenyere nk’uko akomeza abivuga.
Habimana yafashe icyemezo cyo gusubira kuri banki gushaka ayo mafaranga, ageze mu nzira nibwo yigiriye inama yo guhamagara nomero 997 yumvise kuri radiyo ngo ifasha umuntu bari kwaka ruswa.
Ngo bamaze kumwitaba yabatekerereje uburyo bashaka kumusenyera inzu ariko bakaba bamusabye amafaranga ibihumbi 30 ngo bareke kumusenyera.
Ngo polisi yahise imubaza aho aherereye ayibwira ko ari i Byumba bahita bamubwira ko agomba kugenda akareba umupolisi ukorera mu Karere ka Gicumbi akamufasha kandi ko nabo mu masaha make baba bamugezeho.
Saa munani z’amanywa abapolisi baturutse i Kigali bari bahasesekaye maze bafatanya n’abakorera mu Karere ka Gicumbi bahita bafotoza ya mafaranga.
Nyuma ngo Habimana yahise ahamagara Uwizeyimana hamwe na Bizumuremyi ababwira ko amafaranga yayabonye bamubwira aho abasanga ahita abahereza ya mafaranga, akimara kuyabaha inzego za polisi zari aho hafi zihita zibata muri yombi.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, Chief superintendent Semuhungu Christophe atanga ubutumwa ku banyarwanda bose ko batari bakwiye kugura serivise zitangirwa ubuntu.
Ikindi avuga ko hari numero abaturage bagomba guhamagaraho urwego rwa polisi rukabafasha igihe bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.
Yatanze numero 3511 zihamagarwa ku buntu, na 0788311151 ndetse na 0788311828 avuga ko zose uko ari 3 umuturage yaziyambaza igihe ahuye n’ikibazo agatabarwa mu buryo bwihuse.
CSP Semuhungu kandi asaba abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu wese ushaka kubasaba ruswa iyo ariyo yose mu rwego rwo gufasha Leta kurandura ruswa burundu mu banyarwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa Abayobozi bagomba kwereka umuturage inzira iboneye yo guhabwa service iyari yo yose aho ku mutega imitego ngo wenda arihe amande, atange ruswa cyangwa akubitwe. Byanze umushyikiriza inzego za Police ko yigometse ku mategeko y’igihugu. Murakoze
Uyu mutarage ndamushimye cyane, iyaba bose batangaga izi ziha rusahuzi, zihaye kurya ruswa. N’ukuri mu nzego z’ibanze cyane cyane mu myubakire no gusana inyubako hari ruswa ikabije. Iyo bigeze mu Mujyi wa Kigali ho wagirango ni byo babatumye.