Gicumbi: Umwana w’imyaka ine yagwiriwe n’amatafari ahita apfa

Umwana witwa Niyibikora Jean Paul wo mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Mutandi, Umurenge wa Mutate mu Karere ka Gicumbi yagwiriwe n’amatafari ya rukarakara ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa 6/1/2015.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul avuga ko uwo mwana yari ari gukina n’abandi bana bato nyuma aza kugwirwa n’amatafari yari ari hafi y’aho bakiniraga abura umutabara ndetse n’abo bakinaga ntibabimenya aza gukurizamo urupfu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete yaboneyeho guha ababyeyi ubutumwa ko bakwiye kwitwararika uburere bw’abana bakiri bato batabasha kwirwanaho igihe bahuye n’ikibazo.

Ikindi ngo ni byiza habaye umuntu uhoraho wo gukurikirana abana igihe bari mu rugo n’igihe bari gukina kuko birinda umwana ikintu icyo ari cyo cyose cyamukururira ibyago birimo kumuhohotera no kuba yatabarwa igihe ahuye n’ingorane nk’izo.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka