Gicumbi: Basabwe kwirinda gukorana na FDLR

Mu mwiherero uhuje abayobozi mu karere ka Gicumbi, umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyarugu General Ruvusha Emmanuel yabasabye kwirinda gukorana na FDLR ibikorwa bihungabanya umutekano.

Gen Ruvusha yabasabye ko bakwiye kwicungira umutekano aho guhugira mu bindi bidafite akamaro ndetse bakirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitegurwa na FDLR. Yagereranyije umutwe wa FDLR nk’ururondwe rwumiye ku ruhu inka yararangije gupfa.

Ibi yabivuze agaragaza ko ibikorwa bya FDLR byose usanga ari ibihungabanya umutekano byose bakaba babikora kuko ntacyo igishoboye uretse guhungabanya umutekano.

General Ruvusha Emmanuel asaba abayobozi kwirinda gukorana n'umwanzi.
General Ruvusha Emmanuel asaba abayobozi kwirinda gukorana n’umwanzi.

FDLR ngo yicara itegura ibitero byo guhungabanya umutekano mu Banyarwanda ndetse byayinanira igashakisha ubundi buryo bwo kuroga abayobozi gusa.

Kuba FDLR rero ikora ibikorwa nk’ibyo Abanyarwanda bose bari bakwiye kuyirwanya kuko iba igamije gusenya ibikorwa byiza Abanyarwanda bamaze kugeraho biyubaka.

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyarugu yabwiye abayobozi mu karere ka Gicumbi ko guhungabanya umutekano kwa FDLR bigaragaza ko nta kintu cy’ukuri irwanira uretse gushaka kwangiza ibikorwa byiza Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umwiherero.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umwiherero.

Yabibukije kandi ko bagomba kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho yabasabye kutagenda ngo birare kuko umwanzi adahuga. Ikindi ni uko FDLR ikoresha amayeri menshi yo guhungabanya umutekano harimo gutera ibisasu hirya no hino mu gihugu, ndetse no kuroga abayobozi.

General Ruvusha kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuba maso bareba umuntu wese winjiye mu mudugudu batamuzi bityo bakaba bamenya neza igihe umwanzi yinjiye mu mudugudu bayobora.

Abayobozi bitabiriye umwiherero.
Abayobozi bitabiriye umwiherero.

Kamuhire Diodonne uyobora umurenge wa Muko yasabye ko bazajya bigishwa uburyo bakoresha kumenyamo umwanzi. Ikindi yashimye gahunda nziza za Leta ndetse asaba bagenzi be gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda ndetse kigasenya ibyamaze kugerwaho.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri uhuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu karere ka Gicumbi witabiriwe n’abantu benshi basaga 1000 ukaba urimo kubera mu murenge wa Bukure.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kwicungira umutekano maze turangize neza iyi mwaka dutangire n’undi

ndenda yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka