Gicumbi: Abahawe ibibanza ntibabyubake bagiye kubyamburwa
Mu rwego rwo kurwanya ibidindiza iterambere ry’umujyi wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi, hafashwe ingamba ko abahawe ibibanza ntibabyubake babyamburwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.
Mu nama yahuje abikorera bo mu karere ka Gicumbi hamwe n’ubuyobozi kuri uyu wa 14/12/2014 umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yagaragaje ko impamvu umujyi wa Byumba utajya uhindura isura ari uko abikorera n’indi miryango itegemiye kuri Leta yanze kubaka ibibanza yahawe.

Aha yagarutse ku kibazo cy’abantu bahabwa ibibanza ugasanga bimaze imyaka 5 bitubatswe kandi byari ngombwa. Ngo hari ababigura bagamije kuzabigurisha nyuma y’imyaka 5 kugirango baboneho inyungu.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yagarutse ku kibanza cyahawe itorero rya Pantekote kimaze imyaka 3 kitubatse, n’ibibanza bya kiriziya Gatolika bitubatse, hamwe n’ikibanza cyahawe itorero ry’Abangirikani ishami rya Gicumbi n’ibindi bibanza biri hafi ya stade bitubatse kandi bifite ba nyirabyo.

Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ko bwari bukwiye gufata ingamba mu bintu bidindiza iterambere ry’akarere.
Ku kibazo cy’abahawe ibibanza ntibabyubake yabasabye ko babyamburwa bigahabwa abafite ubushobozi bwo kubyubaka kuko abo bandi baba bari kudindiza iterambere ry’akarere.

Ikindi nuko bagombye kwagura umujyi ku buryo n’abubatse amazu atajyanye n’ikerekezo bagombye kuvugurura inyubako zabo kugirango umujyi urushe gusa neza kandi waguke.
Bimwe mu byo abikorera basabwa harimo gukuraho inyubako z’amazu ashaje, kuzamura amazu y’imiturirwa no kubaka ibibanza bahawe kugirango umujyi wa Byumba woye gusigara inyuma mu iterambere.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|