Gicumbi: Minisitiri Busingye anenga abikorera kutubaka umujyi wa Byumba
Minisitiri w’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi, Johnston Busingye arasaba abikorera n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gicumbi gukora bakiteza imbere bityo umujyi wa Byumba ukareka gusigara inyuma.
Ibi yabibasabye kuri uyu wa 14/12/2014 mu nama yahuje abikorera n’inzego z’ubuyobozi aho baganiraga kuri gahunda zitandukanye zirimo no gukorera hamwe bagashaka uburyo bateza imbere Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko umujyi wa Byumba.
Minisitiri Busingye yabasabye guhuza imbaraga bubaka amazu aberanye n’umujyi kandi agerekeranye kugira ngo bazasagure ubutaka bwo guhinga no kororeraho.

Kutubaka umujyi wa Byumba ngo bituma udindira mu iterambere ugasanga uko umuntu yawusize niko awusanze, nk’uko Minisitiri Busingye yakomeje abibwira abikorera bo mu Karere ka Gicumbi.
Mu bufatanye n’inzego z’ubuyobozi, abikorera bemeye ko bagiye gukora ubukangurambaga muri bagenzi babo bakabasha gushyira hamwe maze bakubaka amazu ajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, nk’uko Shirimpumu Jean Claude, umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gicumbi abivuga.
“Nyuma yo gukorana inama na Minisitiri akatugaragariza ibyiza byo kwishyira hamwe tukubaka inyubako nziza ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, tujyiye gushyiramo imbaraga nyinshi zo gukangurira ba Rwiyemezamirimo, ndetse n’abandi bavuga rikijyana mu Karere ka Gicumbi ko dukwiye gukorera hamwe” Shirimpumu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Aléxandre we asanga ubufatanye buzatuma akarere kagera kuri byinshi birimo gukomeza kuzamura inyubako nziza ndetse ko iterambere ritagerwaho nta bufatanye buhari.
Abikorera bemeye ko ubuyobozi buzabigira imishinga yagutse bakayiganiraho bityo igatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|