Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe

Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nibwo bagejejwe ku biro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, harimo abagabo 47, abagore batandatu (06) n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.

Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda.

Uyu murundi akaba yaragiye Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka