Nyagatare: Aborozi baranenga bagenzi babo bakoresha nabi inzuri

Aborozi bahinga inzuri banengwa na bagenzi babo kuko ngo ubworozi bukozwe neza ntaho bwahurira n’ubuhinzi mu gutanga inyungu.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri, yemerera umworozi guhinga imyaka isanzwe mu butaka bwagenewe urwuri 30% by’ubuso bwarwo, ahandi hagaharirwa ibikorwa by’ubworozi ndetse bukaba bwanahingwa bwose mu gihe ari ubwatsi bw’amatungo.

Nyamara hari bamwe mu borozi banyuranyije n’aya mabwiriza bagahinga urwuri rwose cyangwa bakarenza ubuso bwagenewe guhingwaho imyaka isanzwe.

Umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga, Mugema Vincent, avuga ko ubuhinzi butunguka kurusha ubworozi bukozwe neza.

Ati “Hegitari imwe ishobora gutunga inka esheshatu kandi zimpa litiro 90 ku munsi, ubwo ni 18,000frw ku munsi wakuba n’ukwezi ni 540,000Fw. Naho umuhinzi kuri hegitari abaona toni eshanu z’ibigori mu mezi arenga ane, ikilo ni 200 ubwo amezi ane abonye 1,000,000Frw nyamara umworozi yayibonye mu mezi abiri gusa.”

Mugema akomeza avuga ko mu gihe umuhinzi aba ategereje ikindi gihembwe cy’ihinga umworozi we aba agikama kandi n’inyana yavutse ikura.

Umworozi witwa Bagaza John, we avuga ko hegitari imwe yahinzweho ubwatsi bw’amatungo ishobora gutunga inka zigera kuri 17, kandi zishobora guha nyirazo amata asaga litiro 150 ku munsi.

Avuga ko ayo mafaranga y’amata ntaho ashobora guhurira n’ayo umuhinzi abona kabone n’ubwo yakweza ate.

Bombi bavuga ko bagenzi babo bahinga inzuri bafite imyumvire micye kandi bigoye kugera ku iterambere.

Umwe ati “Urumva ubworozi bukozwe neza ntaho bwahurira n’umuhinzi, abagihinga inzuri rero bakwiye kubicikaho kuko ni ukwihombya.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, aherutse gutangariza RBA ishami rya Nyagatare ko aborozi bagikoresha nabi inzuri bahawe igihe cyo kubikosora, ariko abo bizagaragara ko batabikora bazabihanirwa harimo no kuzamburwa.

Yagize ati “Komisiyo y’Intara n’iz’Uturere birakurikiranira hafi kugira ngo abo bantu bahinga inzuri bakazimaraho gutyo nibakomeza kubikora twamuhagarika n’urwuri tukaruhagarika ariko nanone igikuru ni ukumwigisha yakomeza gukora ibinyuranyije nabyo, uko ni ukwigomeka ku mategeko ya Leta ku buryo urwo rwuri yanarwamburwa.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko gukoresha inzuri icyo zagenewe bigeze kuri 88%, amabwiriza yo gukoresha inzuri icyo zagenewe akaba areba uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka