Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.

Abitangaje mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunze guhera 2019 wongeye gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, Alain Mukuralinda yatangaje ko gufungura umupaka ari intambwe itewe ariko ko ibibazo u Rwanda rwagaragaje bitazaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, ahubwo abazagenda ngo bakwiye gushishoza.

Yagize ati “Iriya rero ni intambwe itewe ni ukuvuga ngo ntabwo ibibazo u Rwanda rwagaragaje bizaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, bivuze ngo abantu bazagenda kuko umupaka urafunguye ariko bagomba gukomeza gushishoza.”

Ati “Ni no kuvuga tuti ese ko u Rwanda rugaragaje ugushaka mu kujya muri ya nzira yo gukemura ibibazo, ese koko niko bihise bigenda? Ejo ntabazakubitwa? Ntabazahohoterwa? Ntabazamburwa ibintu? Ese hari umuntu wo mu mutwe runaka mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda wirukanywe cyangwa wafashwe? Ntekereza ko ibyo ari byo dukomeza kureba ko bitungana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gufata cg kwirukana buo rwose M7 sinamwizera pe ko hari icyo azakora.

Ciza yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

umva umupaka uhuza urwanda na Uganda bawufunguye tugiye y’uganda jyari? uwo mupaka nuwa gatuna

nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka