Umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga abaturage ntibazawuhendwaho - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.

Buri gihembwe cy’ihinga Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza igiciro ntarengwa (kitagibwa munsi) kuri bimwe mu bihingwa, cyane cyane ibigori.

Igihembwe cy’ihinga 2021 A, MINICOM yari yatangaje ko igiciro ku musaruro w’ibigori byumye neza ari Amafaranga y’u Rwanda 226 ku kilo kimwe cy’ibihunguye, n’Amafaranga y’u Rwanda 204 ku biri ku mahundo (Ibidahunguye).

Nyamara uretse abahinzi bari mu makoperative basanganywe isoko ry’umusaruro wabo, abandi batabarizwa mu makoperative igiciro nticyarenze amafaranga y’u Rwanda 160 ku kilo ku bigori bihunguye.

Tariki 08 Gashyantare 2021, umunyamakuru wa Kigalitoday yaganiriye na bamwe mu bacuruzi b’imyaka mu Murenge wa Nyagatare ndetse bafite n’ibyangombwa bibemerera kugura imyaka.

Umucuruzi w’imyaka mu karere ka Nyagatare, akaba n’umunyamuryango wa koperative y’abacuruzi b’imyaka utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko impamvu icyo giciro batagitanga biterwa n’isoko bagemuraho.

Ati “Isoko ritugurira ni iry’i Kigali, iyo baguze kuri 220 ku kilo, ubwo urumva nawe utanga nibura kuri 200 kugira ngo ubone icyo ukuramo. Abandi twakabaye tugurisha bakoresha abamamyi kugira ngo babone toni z’ibigori bifuza”.

Akomeza agira ati “Dore uriya mugenzi wanjye hari abagurira ibigo binini bigura umusaruro mwinshi bafite ubunikiro hariya Ryabega, bamuhaye imifuka bamubwira ko bazajya bamugurira ku mafaranga 180 ku kilo. None se niba ibyo bigo bitubahiriza icyo giciro cya Leta ahubwo bigakoresha abamamyi, urumva twe byagenda gute?”

Undi mucuruzi w’imyaka mu Murenge wa Karangazi nawe uri muri koperative y’abacuruzi b’imyaka mu Karere ka Nyagatare nawe yavuze ko ibiciro babihabwa n’isoko ry’i Kigali.

Yagize ati “Urumva i Kigali ikilo cy’ibigori kiragura Amafaranga y’u Rwanda 210, imodoka iza gupakira ku 180. Urumva nanjye mba ngomba kubonaho nibura amafaranga 10 ku kilo. Ni yo mpamvu tugura ku 170”.

Muri uku kwezi haratangazwa ibiciro by’imyaka yeze mu gihembwe cy’ihinga 2021 B, kuko ibigori byatangiye kwera. Igiciro ku bigori byeze igihembwe cy’ihinga gishize biragura hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 130 na 150 ku muturage, na ho ubikura ku mucuruzi akishyura amafaranga 200.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko icyo kibazo koko gihari kandi ku bufatanye n’inzego bireba kizakemurwa burundu.

Avuga ko abamamyi batemewe, bakoresha amakuru y’ibihuha ku bahinzi kugira ngo babahende ku musaruro wabo.

Ati “Ni ikibazo kimaze iminsi gihari kiri no mu zindi ntara ariko turi mu ngamba zikomeye, turi kumwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Urugaga rw’Abikorera, turimo gukurikirana cyane kugira ngo turebe ingamba twafata bityo dufashe umuturage kugurisha ku giciro cyemewe na Leta”.

Akomeza agira ati “Ndanamagana n’abamamyi baza bakababeshya, bakazana ibihuha, wagira utya kubona umuturage ati “nta kundi bitware uko ubitwaye”, akamuhombya. Inzego z’ibanze zirabizi kandi iki gihembwe cy’ihinga umusaruro nuboneka tuzafatanya n’abandi tujye mu ngamba zituma umuturage atongera guhomba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka