Nyagatare: Abanyeshuri 121 ntibitabiriye ibizamini bya Leta

Ku munsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abanyeshuri 121 batitabiriye ikizamini cya mbere ku mpamvu zirimo no kubyanga nkana.

Ni ibizamini byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, byitabirwa n’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, muri Nyagatare bakaba bakoreye kuri site (ahantu) 44.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko ubundi hari hiyandikishije abanyeshuri 11,023.

Icyakora ngo baje kwiyongera kuko hari abanyeshuri 30 bari bariyandikishije mu tundi turere ariko biba ngombwa ko bimukira mu Karere ka Nyagatare bituma umubare ugera ku 11,053.

Avuga ko mu banyeshuri 11,023 bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare, 121 batabashije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwanga kubikora.

Ati “Impamvu zo ziratandukanye kuko harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n’abanze gukora ibizamini nkana. Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.”

Mu bimukiye ahandi mu tundi turere bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare harimo barindwi babashije kumenyekana ko bakoze ibizamini.

Mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, harimo umwe wagikoze arwaye COVID-19.

Mu Karere ka Nyagatare kandi hanakoreye abanyeshuri bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare 23.

Aba akenshi iyo batsinze neza ibizamini bya Leta bakunze guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagasubira mu miryango yabo bagakomeza amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka