Mumbabarire menye ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi - Angelina Mukandutiye ureganwa na Rusesabagina

Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, yasabye kugabanyirizwa ibihano kubera ko ashaje cyangwa akababarirwa nawe akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.

Angelina Mukandutiye ashinjwa gushishikariza abakobwa kujya mu mitwe y'iterabwoba
Angelina Mukandutiye ashinjwa gushishikariza abakobwa kujya mu mitwe y’iterabwoba

Ahagaze imbere y’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, Mukandutiye Angelina yongeye kurubwira ko yasabye imbabazi kandi n’ubu akizisaba.

Yavuze ko yemera ko yashishikarije urubyiruko rw’abakobwa kujya mu gisirikare cya CNRD-Ubwiyunge nyamara ubushinjacyaha bukavuga ko atabyemeye, ibintu yavuze ko atabona ukundi kuri yakoresha.

Cyakora ngo kuba bamwe mu bo yashishikarije kuba baragiye mu gisirikare CNRD imaze kwifatanya n’impuzamashyaka MRCD-FLN bitamureba kuko atari ashinzwe kumenya abo yashishikarije igihe bajyaniwe mu myitozo kuko atabonye amahirwe yo kuba umusirikare.

Ati “Narashishikaje sindi umwalimu se, ariko icyo bashingiraho ntabwo ari ibyanjye, sinigeze mba umusirikare, sindi umusirikare uretse ko narase uwo mwuga kandi narabibabwiye, iyaba n’abakecuru bajyaga mu gisirikare n’ubu najyayo.”

Yavuze ko kuba abo yashishikarije igisirikare barabatwaye mu byiciro byabazwa Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya CNRD.

Yavuze ko baramutse banavuze ko gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare ari icyaha na cyo yacyemera kandi akagisabira imbabazi.

Icyakora na none Mukandutiye yavuze ko kuba abo yashishikarije baragiye mu gisirikare cya MRCD-FLN, icyo cyaha na cyo acyemera kuko yayifashije kubabona.

Naho ku bijyanye n’igihano cy’imyaka 20 yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ku myaka ye akoze icyo gihano abantu batabona ko yikosoye bityo agasaba kugabanyirizwa cyangwa akababarirwa akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.

Yagize ati “Ku bihano bansabiye ngo imyaka 20? Mfite imyaka 70, ko munsabira 20 se, nzayirangiza ryari kugira ngo mubone ko nikosoye?”

Yakomeje agira ati “Ubwo murebye ko mugomba kumfatira ibyo bihano nabinginga ko mwangabanyiriza, cyangwa se mumbabarire mbese, menye ko n’ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.”

Naho ku bijyanye n’indishyi, Mukandutiye Angelina yavuze ko adakwiye kuzibazwa kuko nta ruhare yagize mu bitero. Ikindi ngo ni umuturage wa Leta kandi nta mitungo yindi afite iyo ari yo yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukecuru ntiyoroshye habe nagato iyi niyo nterahamwe yuzuye ukurikije imyaka ye nubu ngo uwamuha.umwanya agakangurira abagore kujya mu Gisilikare cyabarwanya Leta ni ruharwa ahubwo uretse ibyo anavuga ko imitungo ye yatejwe cyamunara kubera Génocide yashinjwe!!à hasigaye nahubutabera,bushobora,kumukatira,yashaka akagwa,muli gereza bwashaka bukamureka,akazapfa.azerera ingaruka zubuterahamwe nubwicanyi yarazivukanye kandi azazipfana,ibi byakabereye nabandi urugero ibaze inkunguzi ye mukecuru igiye.kuzapfa nabi

lg yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka