Iburasirazuba: Abanyeshuri 891 basibye umunsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza

Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.

Bakoze ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Bakoze ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Abanyeshuri basibye ibizamini zitandukanye bijyanye n’imiterere y’akarere aho mu karere ka Nyagatare harimo abo ababyeyi babo bimukiye ahandi ndetse n’abanyeshuri banza nkana kwitabira ibizamini.

Umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi yabwiye Kigalitoday ko uretse abanyeshuri imiryango yabo yimukiye ahandi hari n’abandi banze gukora ibizamini nkana.

Yagize ati “Hari abimukiye ahandi uyu munsi tukaba tutazi aho baherereye uretse barindwi twamenye ko bo barimo gukora. Hari ariko n’abandi babyanze badashaka gukora ibizamini babona n’umuntu ageze iwabo bakarikanka bagahunga.”

Abanyeshuri basibye abenshi ni bo mu karere ka Kirehe aho ku banyeshuri 9,938 habashije gukora 9,725 naho 213 basiba ikizamini bangana na 2% by’abagombaga gukora bose.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko impamvu yatumye bagira umubare munini w’abana basibye ibizimana harimo uburwayi ndetse no kwimuka.

Ati “Abenshi basibye ni abana bo mu nkambi ya Mahama ababyeyi babo barimutse basubira iwabo kandi bari bariyandikishije. Abandi ni abafite uburwayi butandukanye ariko butarimo COVID-19, ni indwara zisanzwe hari n’abahuye n’impanuka.”

Abanyeshuri basibye ibizamini mu ntara y’Iburasirazuba 891 harimo abakobwa 452 n’abahungu 439 impuzandengo y’abasibye ingana na 1.3% naho abakoze akaba ari 98.7%.

Uturere twa Kayonza na Kirehe nitwo dufite abanyeshuri benshi basibye aho abakoze bafite impuzandengo ya 98% mugihe akarere ka Nyagatare kaza imbere ku bwitabire bw’abanyeshuri bakoze ibizamini n’impuzandengo ya 99.1% hagakurikiraho uturere twa Ngoma na Rwamagana n’ubwitabire bwa 99%.

Mu ntara y’Iburasirazuba kandi abanyeshuri batanu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza barwaye COVID-19 harimo abakobwa babiri n’abahungu batatu.

Akarere ka Bugesera niko gafite benshi, abahungu batatu naho uturere twa Nyagatare na Rwamagana tukagira umunyeshuri umwe, umwe w’umukobwa.

Abarwaye COVID-19, bakaba barakoreye mu byumba byihariye kugira ngo batagira aho bahurira n’abandi.

Mu banyeshuri bari biyandikishije kuzakorera ibizamini bisoza amashuri abanza mu karere ka Nyagatare barindwi nibo bizwi ko bakoreye mu tundi turere bimukiyemo. Ni mugihe kandi akarere ka Nyagatare hagaragaye abandi bahakoreye bariyandikishije mu tundi turere.

Mu ntara y’Iburasirazuba mu turere turindwi hari site z’ibizamini 254, zirimo gukorerwamo n’abanyeshuri 65,027, abakobwa 35,169 n’abahungu 29,858.

Ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare hanakoreye abanyeshuri 23 bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka