Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira

Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.

Yabitangaje ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ubwo yasabwaga n’Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ku cyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Nikuzwe agitangira kwisobanura yabwiye urukiko ko umwunganizi we mu mategeko atakimukeneye mu rubanza rwe kuko ngo yifuza ko azajya akurikiza ibyo avuga nyamara ngo yakagendeye ku byo yamusobanuriye kuko ko ari we uregwa.

Ikindi ngo ni uko yashatse kumwemeza ko yabaye muri MRCD-FLN kuko ngo yafatanywe gerenade gusa.

Ati “Ubwo rero ashaka kunyemeza iby’uwo mutwe ubwo yagaragaza ibyo ashingiraho keretse niba twarajyanye aho ukorera, tukajyanayo twembi, tukagirana ibiganiro nkemera amasezerano yanditse agasinyaho barangiza bakamuha inzoga z’abagabo, ibi rero bitumye ntamukeneye mu rubanza rwanjye”.

Nikuzwe Simeon kandi yasabye urukiko gutesha agaciro inyandiko umwunganizi we yakoze ndetse n’imvugo ze zose ku bwe ndetse arusaba guha agaciro umwanzuro yikoreye ubwe akawushyira muri sisiteme.

Yanahakaniye urukiko ko umwunganizi we mu mategeko atigeze amuha umwanya ngo babiganireho bafatire umwanzuro hamwe.

Yavuze ko yamugaragarije uruhare yagize mu gukora icyaha cy’iterabwoba nyamara ngo umwunganizi we akamuhatira kwemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba aregwa rukumbi.

Yavuze ko n’ubwo yafatanywe gerenade ebyiri bitavuze ko yabaye mu mutwe w’iterabwoba kuko ngo ntacyo yazikoresheje byongeye abazimuhaye ngo ntibigeze bamukangurira kujya muri uwo mutwe dore ko we ahubwo ngo yari azi ko ari abantu ku giti cyabo agiye gukorana nabo.

Abajijwe niba yakwirengera ingaruka zo kuburana nta mwunganizi afite, Nikuzwe yavuze ko aho urubanza rugeze bitakiri ngombwa gushaka umwunganira wundi.

Yagize ati “Aho urubanza rugeze ntabwo nasubira inyuma ngo mvuge ngo ndacyashaka undi Avoka, oya, ndasobanura uko imbaraga zanjye zingana ibyo nzi n’ibyo nakoze, ahasigaye mu bushishozi bw’urukiko, ni rwo ruzahuza ibyo mvuga n’amategeko”.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Gidon, yavuze ko ibyo avuga byose amubeshyera kuko uretse we abandi batatu afatanyije kunganira ari we umufiteho ikibazo wenyine.

Ati “Naramubwiye ngo bibaye byiza yakwemera icyaha kuko harimo inyungu zo kugabanyirizwa igihano ariko sinamubwiye ngo yibeshyere ibyo atakoze”.

Yongeraho ko kuba umukiriya we atakimushaka mu rubanza rwe ari uburenganzira bwe.

Ku bijyanye n’indishyi, Nikuzwe Simeon avuga ko icyaha ari gatozi bityo harebwa igihe yafatiye gerenade n’igihe ibitero byagabiwe kuko we yari atarabonana n’abazimuhaye.

Ku gihano cy’imyaka 20 yasabiwe n’ubushinjacyaha, Nikuzwe Simeon yavuze ko mu guhabwa igihano urukiko rwazabanza kureba icyo gerenade yahawe zakoze.

Ikindi ni uko yorohereje inzego z’umutekano agatanga amakuru yatumye abagaba ibitero muri Rusizi bafatwa ndetse n’uburyo yitwaye haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko, kuko ataruhanyije bityo akagabanyirizwa ibihano kugera ku cyo hasi ndetse kikanasubikwa agasubira mu muryango nyarwanda.

Nikuzwe Simeon aregwa icyaha kimwe, ari cyo cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka