Umugabo witwa Gahonga Ferederiko w’imyaka 33afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ntarama mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amakarito 38 y’inzoga bita chief waragi zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.
Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Bugesera baratangaza ko batazi gukoresha agakingirizo k’abagenewe yewe ngo hari n’abatarakabona namba.
Abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye ari mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barishimira inyigisho bahawe zinyuze mu bihangano by’umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma y’igitaramo yabakoreye kuri uyu wa Gtanu tariki 22/02/2013.
Urubyiruko rwitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya kane ry’urubyiruko rwo mu bihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba (EAC) ruratangaza ko ibyo rwigiye mu karere ka Bugesera ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ruzabigira impamba maze rukarushaho kubaka no guharanira amahoro mu bihugu byabo.
Abajyanama b’ubuhinzi bo mu karere ka Bugesera, barasabwa gufasha abahinzi muri gahunda z’iyamamazabuhinzi kugirango umusaruro ubashe kuboneka ari mwinshi.
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bashyikirijwe ivomo bubakiwe n’abagiraneza bo mu gihugu cya Canada bitwa Juste Equipage.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’abaturage batashye ibikorwa by’iterambere babashije kugeraho.
Ku bufatanye na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages, MTN Rwanda yatanze imashini zigendanwa (laptops) 38 n’umurongo wa interinete mu ishuri ryisumbuye rya Kamabuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe.
Nyuma yo kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bw’umuceri ngo n’umusaruro uboneke ku isoko ari mwiza, ubu abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barahabwa n’imashini zigezweho zibagara umuceri.
Abagore bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bahuguwe ku bijyanye na tekiniki yo kubyaza umuriro imirasire y’izuba barahamagarira abandi bagore kutitinya kuko nabo bashobora kugira ubumenyi bwabateza imbere mu gihe babigizemo ubushake.
Abantu batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura impombo z’amazi wa EWSA ziri mu murenge wa Ririma, mu kagari ka Nyabagendwa.
Elisa Rwagatore w’imyaka 31 afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we witwa Mukantagengwa Appoline.
Nkundimana Emmanuel ukomoka mu karere ka Nyaruguru, wari urangije umwaka wa mbere mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo mu gitondo cyo kuwa 28/01/2013.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) kiraha abahinzi b’umuceri bo mukarere ka Bugesera imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje ndetse igatanga umusaruro wikubye inshuro eshatu kuwo babonaga ndetse ukanabigisha uburyo bushya bwo guwuhinga.
Umushinga w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe imibanire (JICA), wahaye abahinzi b’umuceri ubumenyi bwo kuwuhinga, kuwurobanura no kuwuhumbika neza bakawutera kandi ukera ari mwinshi kuruta uko babonaga.
Mu karere ka Bugesera igare rifatwa nk’ikintu gikomeye kuko ryifashishwa mu mirimo myinshi, ibyo bikaba bituma umugeni utarijyanye mu birongoranwa ashobora kubengwa ndetse bikanazamuviramo kubura umugabo.
Mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka bufite ubushobozi bwo kwakira toni esheshatu z’umusaruro uzaba watunganijwe mu nganda mbere yo kuba wajyanwa ku masoko ku gurishwa kandi ntibashe kwangirika.
Abahinzi b’urutoki mu karere ka Bugesera baravuga ko inyigisho bahawe zo kuvugurura urutoki zatumye barimo kubona umusaruro, bakaba baratangiye kubona umusaruro.
Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Mukaruriza Monique, asanga amahirwe akarere ka Bugesera gafite cyangwa kagenda kabona adakwiye kunyura mu myanya y’intoki abikorera, ahubwo ko bakwiye guhuza imbaraga bakabyaza umusaruro ayo mahirwe.
Bamwe mu bakorera imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) kure y’ingo zabo bajyaga barangiza igihano bahawe ntibahite bataha mu ngo zabo kubera kubura amafaranga y’itike ariko ngo icyo kibazo ntikizongera kubaho.
Mu gishanga cya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera ndetse na Masaka mu karere ka Kicukiro hamaze gutunganywa hegitari 350 zizahingwaho umuceri.
Komiseri mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, Ambasaderi Ramtane Lamamra, arasaba ko ibyakorewe inzirakarengane z’Abatutsi mu Rwanda bidakwiye kongera kuba ahandi ku isi.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi Uwajeneza wibye moto ashaka kuyambukana umupaka ngo ajye kuyigurisha mu gihugu cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.
Umukwabu wo guhiga abaroba ku buryo butemewe n’amategeko mu biyaga by’akarere ka Bugesera, tariki 29/12/2012, wataye muri yombi abagabo 2 n’umugore umwe bacuruza amafi adakuze, atemewe kurobwa.
Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuwa 28/12/2012 bamurikiye amazu 4, ibikoni byayo n’ubwiherero, basaniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Umugore witwa Nyirandikubwimana Dévotha utuye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yibarutse abana 3 b’abahungu mugoroba wa tariki 23/12/2012 ariko ntibari bagejeje igihe cyo kuvuka kuko barimo kurererwa mu byuma.
Mukeshimana Frederic w’imyaka 35 yakomerekejwe n’ingona ubwo yari arimo kuroba rwihishwa ku kiyaga cya Kidogo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize.
Abantu 79 bigishijwe imyuga itandukanye nk’ubudozi n’amahoteri baratangaza ko ubumenyi babonye buzatuma barushaho kubaka no gukorera umuryango nyarwanda.
Mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera ihene yabyaye ebyiri , tariki 09/12/2012, ariko imwe ivukana isura n’imisusire bidasanzwe kuko gifite umutwe usa n’uwumuntu.