Bugesera: Umunyeshuri wa KIE yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Cyohoha

Nkundimana Emmanuel ukomoka mu karere ka Nyaruguru, wari urangije umwaka wa mbere mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo mu gitondo cyo kuwa 28/01/2013.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Muyengeza Jean de Dieu, wabashije kugera aho nyakwigendera yarohamiye avuga ko Nkundimana yari agiye gusura inshuti ye ituye mu murenge wa Kamabuye yitwa Bikorimana Noel maze bajyana kuri icyo kiyaga gutembera.

Ati “nyakwigendera yabwira mugenzi we ko azi koga, barogana, bava ku mwaro bajya mu mazi hagati, hanyuma Nkundimana aza gutakambira mugenzi we ko ananiwe, undi nawe aramusanganira agerageza kumwogana ariko amurusha imbaraga bacubirana hasi mu kiyaga, nyakwigendera aherayo kuko mugenzi we yananiwe kumuvanayo ngo amugeze ku nkombe”.

Bikekwa ko uyu nyakwigendera yaba yafashwe n’imbwa igihe yogaga nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yasabye abaturage kwitondera koga mu biyaga by’akarere ka Bugesera kuko bikunze guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, byaba mu kurohama cyangwa kuribwa n’inyamaswa zibirimo.

Ubuyobozi mu nama zitandukanye ntibuhwema gukangurira abaturage kwitondera ibyo biyaga, ariko hari abatabyumva bagakomeza kubijyamo ari naho batakariza ubuzima.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka