Ibyo urubyiruko rwo muri EAC rwabonye mu Bugesera ngo ruzabigira impamba

Urubyiruko rwitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya kane ry’urubyiruko rwo mu bihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba (EAC) ruratangaza ko ibyo rwigiye mu karere ka Bugesera ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ruzabigira impamba maze rukarushaho kubaka no guharanira amahoro mu bihugu byabo.

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje kuwa 21/02/2012 nyuma yo gusura umudugudu witwa “Igiti cy’Umuvumu” utuyemo abishe n’abaciwe muri Jenoside yakorewe Abatutshi mu murenge wa Rweru, maze bahabwa ubuhamya bw’abahatuye naho bageze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Dikeledi Leah ni umwe muri urwo rubyiruko ukomoka muri Sudan y’amajyepfo avuga ko ubuhamya abonye muri uyu mudugudu azabugira impamba, kuko ibyabaye mu Rwanda byenda gusa n’ibyabaye iwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ababwira aho inzira y'ubwiyunge igeze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ababwira aho inzira y’ubwiyunge igeze.

Ati “ninjyera iwacu nzakangurira abantu kwiyunga kuko ibyo nabonye hano ntabwo wabyemera utabyiboneye, ariko nzababwira ko bagomba kubohoka maze bakababarira ababahemukiye nk’uko nabisanze mu Rwanda”.

Avuga ko iwabo hari ikibazo cy’abantu badafite aho kuba kubera intambara ariko azabigisha kwishyirahamwe bagakemura icyo kibazo.

Uru rubyiruko mbere yo gusura uyu mudugudu babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho batangajwe no kubona ibyabaye maze bibaza niba ari abantu babikoze nk’uko bitangazwa na Bagabo Justin wavuye mu gihugu cy’u Burundi.

Ati “Abanyarwanda twasanze baraciye mu bikomeye ariko nyuma yabyo naho bageze harashimishije, uru rugero natwe dushobora kurukoresha mu bihugu byacu aho nyuma y’amakuba ibihugu byacu byaciyemo tugomba kwiyunga tukongera tukabana duhereye kubyo tubonye aha”.

Pasiteri Gashagaza Deo wagize uruhare abatuye umudugudu “igiti cy'Umuvumu” bakabasha kubohoka bakemera gutanga imbabazi.
Pasiteri Gashagaza Deo wagize uruhare abatuye umudugudu “igiti cy’Umuvumu” bakabasha kubohoka bakemera gutanga imbabazi.

Bagabo avuga ko nk’urubyiruko rwo si y’ejo arirwo rugomba gufata iya mbere kugirango rwigishe amahoro n’ubumwe, rugomba kujya hamwe kugirango isi igire amahoro n’umutekano kuko rugomba kwamagana abarushora mu bikorwa bibi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye urwo rubyuruko ko rugomba kuba abambasaderi b’u Rwanda mu bihugu byabo n’ahandi hose bajya kubyo babonye.

Ati “nk’urubyiruko ruharanira kubaka amahoro muhere kubyo mubonye hano bibabere impamba maze mwigishe abantu bashyamiranye kongera kubana neza muhereye ku rugero mukuye mu Rwanda”.

Abatuye umudugudu igiti cy'Umuvumu bari baje kubakira ari benshi.
Abatuye umudugudu igiti cy’Umuvumu bari baje kubakira ari benshi.

Yababwiye ko kubaka ubuzima nyuma y’amakuba nka Jenoside bishoboka, iyo hari ubufatanye, imibanire myiza n’urukundo.

Urwo rubyiruko rugera kuri 98 rwaturutse mu bihugu birenga 10 birimo ibyo muri afrika y’iburasirazuba n’urundi rwaturutse mu bihugu by’inshuti nk’Ubudage na Austarie.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka