Bugesera: MTN yahaye Internet ishuri ryisumbuye rya Kamabuye
Ku bufatanye na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages, MTN Rwanda yatanze imashini zigendanwa (laptops) 38 n’umurongo wa interinete mu ishuri ryisumbuye rya Kamabuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Ishuri ryisumbuye rya Kamabuye rifite gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Umurongo wa Internet ryahawe rizawukoresha mu gihe cy’umwaka ku buntu.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, watangije icyo cyumba kizajya kigirwamo ikoranabuhanga yasabye ko iryo shuri ryazakoresha neza ibyo bikoresho bikagirira abanyeshuri akamaro mu cyerecyezo igihugu gifite.
Ati “Igihe muzaba mwabyaje umusaruro ibikoresho mwahawe na MTN Rwanda ifatanyije n’Umuryango Millenium Villages muzaba mwihesheje agaciro.”

Khaled Mikkawi, umuyobozi wa MTN Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kugira ngo abana biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 12 babashe kwiga amasomo yabo neza, hibanzwe no ku ikoranabuhanga, ishingiro ry’iterambere.
Ati “MTN Rwanda izakomeza gutera inkunga iki kigo ndetse n’uburezi muri rusange”.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kamabuye, Mukantagara Eugenie, yavuze ko bishimiye iki gikorwa. Yabitangaje muri aya magambo: “Tugiye gushaka uburyo twajya dufasha ibigo duturanye kugira ngo baze kwigira hano ibijyanye n’ikoranabuhanga.”
Ishuri ryisumbuye rya Kamabuye ryishimiye kandi inkunga ya mudasobwa ryahawe zifite umurongo wa interinete, kuko risanzwe rifite ishami ritanga ubumenyi kuri mudasobwa (Computer Science).
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|