Abajyanama b’ubuhinzi barasabwa gufasha muri gahunda z’iyamamazabuhinzi

Abajyanama b’ubuhinzi bo mu karere ka Bugesera, barasabwa gufasha abahinzi muri gahunda z’iyamamazabuhinzi kugirango umusaruro ubashe kuboneka ari mwinshi.

Ibi abajyanama babisabwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere Nkinzingabo Jean de Dieu kuko asanga igihe abahinzi babonye ubujyanama ubuhinzi bwabo bwatanga umusaruro.

Nkinzingabo ati “abajyanama b’ubuhinzi bagomba gusobanurira abahinzi akamaro ko gusarura neza, kumisha neza no guhunika ndetse bakabereka ibikenewe byose kugira ngo isarura n’ihunika rigende neza”.

Abajyanama b'ubuhinzi barereka umuhinzi uburyo bwiza bwo gusarura.
Abajyanama b’ubuhinzi barereka umuhinzi uburyo bwiza bwo gusarura.

Avuga ko abaturage bagomba gushaka uburyo bakubaka ubwanikiro binyuze mu muganda ahahujwe ubutaka aho butari bakihutira gusaba sheeting zikenewe ku gihe kugirango babashe gufata neza umusaruro wabo.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ ndasaba abajyanama ko bagomba kwibanda ku buso bugomba guhingwa n’ibihingwa byatoranyijwe, ibyo bikiyongeraho bagomba kugira inama abahinzi babereka ibikenewe byose cyane cyane imbuto n’ifumbire”.

Aha kandi aributsa abashinzwe iterambere ry’utugari gufasha abajyanama b’ubuhinzi kugera ku nshingano zabo no guhuza ibikorwa byabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka