Joseph Byanafashe, umuhinzi w’urutoki wo mu murenge wa Kamabuye abivuga agira ati: “Nafashe iya mbere mu kuvugurura urutoki. Ndahamya ko uburyo bwo gusazura urutoki butanga umusaruro ushimishije kuruta uburyo bwa gakondo nakoreshaga mbere cyane ko bwari no mu kajagari”.
Avuga ko ubusanzwe insina bahingaga ari zimwe zizwi ku izina ry’Indaya cyangwa Bugoyi . Dore ko ubusanzwe muri aka gace byari bizwi ko insina ari izivamo urwagwa gusa binywera ubundi bakarugurisha amafaranga ku barucuruza.

Ati: “Ariko kuri ubu usanga izo nsina zakera twaragiye tuzisimbuza inshakara n’izindi nsina ziribwa zitetse n’imineke”.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera, Jean de Dieu Nkikabahizi, avuga ko ubuhamya abaturage batanga ubwabo usanga bavuga ko izi nsina ziribwa zitetse n’izitanga imineke zibazanira amafaranga cyane kurusha ziriya bengagamo inzoga.
Yongeraho ko ubu bwoko babushima, aho bavuga ko hari ubwo ushobora kubona igitoki gipima ibilo ijana.
Ati “kugira ngo ibi bigerweho hari ibyo Akarere kakoze ngo gushyiraho uturima-shuri mu mirenge, gukora ingendoshuri”.
Ubu bwoko bushya bw’insina bari guhinga ni FIA17,FIA 25, Injagi n’izindi. Kuri ubu iyo ugeze mu murima w’urutoki usanga hagati y’insina n’indi harimo metero eshatu ibyo bigatuma zitanga umusaruro ushimishije.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|