Gashora: Ihene yabyaye ikintu gisa n’umuntu

Mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera ihene yabyaye ebyiri , tariki 09/12/2012, ariko imwe ivukana isura n’imisusire bidasanzwe kuko gifite umutwe usa n’uwumuntu.

Abaturage bo muri uwo murenge bakimara kumva iyo nkuru biriwe ari urujya n’uruza baza gushungera ihene yavutse ifite umutwe wibumbye bagereranyaga n’uw’umuntu.

Iyo hene ifite imiterere itangaje yamaze iminota 10 ku isi ihita ipfa, ariko ngenzi yayo yo ikomeza kubaho, ndetse yo na nyina zimeze neza.

Iyo witegereje iyo hene yapfuye ikimara kuvuka, biragoye kuyiha isura nk’iy’ihene, kuko ifite umutwe wibumbye, ndetse benshi niho kuba bakura kuvuga ko ari nk’umwana w’uruhinja barebeye ku munwa udasongoye nk’uw’ihene.

Gusa, amaguru n’ibinono byo usanga ari nk’iby’ihene uretse ko bitakuze, kandi umubiri wose nta bwoya yameze.

Umutwe n'iminwa n'amaso birasa n'ibyuruhinja rwavutse kandi nta bwoya ifite.
Umutwe n’iminwa n’amaso birasa n’ibyuruhinja rwavutse kandi nta bwoya ifite.

Nyiri iyo hene ariwe Nkurunziza Jean Pierre yavuze ko yabanguriye iyo hene bisanzwe, ndetse ngo igihe yahakaga nta bibazo yagaragaje, kugeza ubwo yabyaraga imwe nzima n’iyo yindi igoye kubonerwa isura.

Yagize ati “iyi hene nayiragijwe n’umuntu kandi nabonye ibyariye amezi asanzwe izindi hene zibyarira, kiriya kintu yabyaye cyari cyabanje kwanga kuza kuko cyari mu kintu kimeze nk’agafuka noneho turakurura tubona kiraje”.

Nkurunziza Jean Pierre avuga ko nta bintu bidasanzwe yigeze agaburira ihene ye, ariko akaba yatangajwe no kubona ikintu yabyaye.

Ihene yayibyaye ndetse niyo byavukanye nta kibazo bifite.
Ihene yayibyaye ndetse niyo byavukanye nta kibazo bifite.

Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Rweru ya 1 mu kagari ka Ramiro bibajije byinshi kuri iyo hene yavutse idasanzwe, hari n’abakeka amarozi, abandi bagakeka ibindi nk’uko umwe muri abo Zimurinda Callixte abivuga.

Impuguke mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko ibyo biterwa n’uko nyina ibyara iyo hene iba yarabanguriwe ku yo bihuje amaraso hakabaho ibyo bita amacugane, hanyuma itungo rikazavukana ubumuga, ubusembwa, ndetse rikaba ryanapfa ritaramara kabiri ku isi; nk’uko Kayitankore Leonidas ushinzwe ubworozi mu karere ka Bugesera abisobanura.

Ati “ndasaba aborozi kwitondera ibangurira ry’amatungo, biriya biterwa nuko ahagombaga kuzamo igupfa ritaza ahubwo hakaza amazi” .

Abaturage bari urujya n'uruza bareba ibyabaye.
Abaturage bari urujya n’uruza bareba ibyabaye.

Nubwo hari abakeka ko hari aho iyo hene yaba yarahuriye n’umuntu mu gihe cy’uburumbuke, muganga w’amatungo Kayitankore avuga ko ibyo bidashoboka kuko ihene n’umuntu bidahuje uturemangingo ku buryo byabyarana.

Asaba abaturage ko badakwiye gutangazwa n’ibyabaye cyangwa ngo barebe nabi ba nyir’ihene kuko ibyo bisanzwe bibaho, ahuwo asaba abaturage kwirinda kubangurira amatungo yabo ku zo zihuje amaraso.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

turabemera

Nnengiyumva alphonse yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

iriya ni ihene itaramera ubwoya ndumva ntagishya cyabaye

Gatera Theoneste yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ni ikbazo cyo kwikora k’umwana

yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

ntabwo uriya ari umuntu daa!!ni ihene nyine yari itarangiza gukura,ntimukabeshye nta muntu usa kuriya

gaga yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka