Musanze: Mu cyunamo bakusanyije miliyoni hafi 31 zo gufasha abarokotse Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko hari intambwe yatewe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimangirwa n’ubwitabire bw’abaturage kandi n’uko inkunga yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yiyongereye igera ku miliyoni hafi 31 ivuye kuri miliyoni 18 zakusanyijwe umwaka ushize.
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu gihugu nyuma y’ibiganiro mu midugudu batambagiza uduseke abaturage bagashyiramo inkunga bafite igakusanwa.
Imibare dukesha ubuyobozi bw’akarere igaragaraza mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka Jenoside hakusanyijwe miliyoni 30 n’ibihumbi 978 na 180, inka eshatu n’imyaka itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride avuga ko bishimangira impinduka igaragara mu myumvire y’abaturage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside, hari ibikorwa bihembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaraga nubwo bitari nka mbere umuyobozi w’akarere avuga ko hari ibyo byo yita “utubazo” twagaragaye ariko yirinze gutangaza.
Amafaranga akusanwa mu cyunamo afasha abacitse ku icumu kwiyubaka mu buryo bunyuranye nk’amakoperative bibumbiyemo yongererwa ubushobozi, bakayashora mu bikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu.
Cyakora, Rwasibo Pierre, visi- Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze ashimangira ko abacitse ku icumu biyubatse ariko inshike n’abo Jenoside yasigiye ibikomere bikomeye bo bafite ikibazo gikomeye cyo kwiyubaka nk’abandi Banyarwanda ariko ngo hari icyizere kuko abana babo bize bakaba bashobora kuzabageza kuri byinshi.
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigo n’Abanyarwanda muri rusange barasabwa kurushaho kwegerera abacitse ku icumu babahumuriza kandi banafasha kwiyubaka.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|