Rusizi:Abamotari barasaba Inteko Nshingamategeko guhindura Itegeko Nshinga
Abagize ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto, COOPERATIVES DE RUSIZI (U.M.R), kuri wa 23 Mata 2015, bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusaba akarere ko kabagereza ubutumwa mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka, Perezida Kagame akemererwa kwiyamamariza indi manda.
Bimwe mu byo aba bamotari, babarirwa mu 1200 bitabiriye uru rugendo, bashingiraho basaba ko Kagame yakwemererwa kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatutu mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ebyiri ngo ni uko yabaye intwari akitangira igihugu ahagarika Jenoside.

Byongeye ngo nyuma ya Jenoside yabumbiye Abanyarwanda hamwe ku buryo nta we ukirebera mu ndorerwamo y’amoko ari na yo yakoreshejwe n’abayobozi babi mu gukangurira abahutu kwica abatutsi.
Sibomana Haruna, Umuyobozi w’ihuriro ry’Abamotari mu Karere ka Rusizi, avuga ko bakoze uru rugendo banyuze mu mirenge 10 muri 18 igize aka karere bashaka kugaragaza icyifuzo cyabo cyo gusaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga igena umubare wa manda Perezida yemerewe mu Rwanda yahinduka.

Sibomana akavuga ko mu bihe byashize nta mumotari wagendaga ngo agaruke kuko ngo bicirwaga mu nzira kubera umutekano muke.
Ngo nta n’uwateraga imbere kubera ko buri wese yabaga ari nyamwigendaho ariko kuri ubu kubera kwibumbira hamwe bitewe n’ubuyobozi bwiza, ngo basigaye babarirwa mu bakire ku buryo basigaye bubaka amazu y’amagorofa.

Urugendo rw’abamotari barurangirije ku Biro by’Akarere ka Rusizi bavuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze bashyikiriza Umuyobozi wako Wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’Ubukungu, Kankindi Leoncie, ibarurwa azabajyanira mu nteko isaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 akongera akabayobora.
Kankindi yabizeje ko igitekerezo cyabo azakigeza mu Nteko Nshingamategeko ikagira icyo ikivugaho, anabashimira ku bitekerezo byabo byo gukomeza kubaka igihugu, maze abasaba gukomeza muri uwo murongo bakiteza imbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
mureke umusaza yiruhukire, mureke ayo macu y’inda no gusubiza inyuma igihugu muri democratie.
REKA YEKOMEREZE IBIBAZO BIRANGIRE
umusaza agomba kuruhuka na bandi birirwa bavuga ngo nta democratie akabibereka ko ryabanga tugendana ko abanyamahamga ryabayobeye
ababantu nabagabo bagabo nizereko inteko itazatesha agaciro imbaraga dufite zubaka ntawundi dukeneye atari poul kagame jye nabonzi twiyemeje kuba inyuma yabobagabo
icyo gitekerezo bagihuje na benshi bityo kandi gahunda twafashe ni ndasubirwaho.2017 ni Paul Kagame dushaka gusa ntawundi