Dukwiye kwimika ubumuntu ngo Jenoside itazongera kubaho-Rwagasana/Cogebanque
Rwagasana Ernest, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Cogebanque arasaba abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bimika ubumuntu, kugira ngo itazasubira ukundi.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, ubwo abakozi ba Cogebanque basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Yagize ati “Abakoze Jenoside babuze ubumuntu bakora ariya mahano, ariko hari n’abagize ubumuntu barayarwanya baranayatsinda basubiza abanyarwanda ubumuntu. None muri iki gihe twibuka, dukwiye gukomeza kwimakaza ubumuntu kugira ngo amahano nk’aya yagwiririye u Rwanda atazasubira mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi”.

Ubwo basuraga uru rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, bunamiye imibiri igera ku bihumbi 259 ihashyinguye, ndetse banatanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’urwibutso, batavuze ingano yayo.
Nyuma yo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso no gutera inkunga ibikorwa byarwo, batemberejwe muri uru rwibutso berekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, banerekwa na bumwe mu buhamya bwa bamwe mu bagiye bagira ubutwari bwo kurokora abatutsi bahigwaga icyo gihe, bamwe bemeraga gupfana nabo abandi bakaba barabarokoye ubu bariho.
Rwagasana yatangaje ko banafasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye kwikura mu bukene, aho kugeza ubu bamaze kuremera abaturage bo mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge babubakira amazu yo kubamo, bahaye Ubwisungane mu kwivuza abantu 500 bo mu Karere ka Rubavu, ndetse bakaba bafatanya umunsi ku munsi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu bikorwa byarwo.






Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubumuntu bwuje ubunyarwanda burangwa n’intambwe zifite ishyaka ryo kwiyubaka mw’iterambere, no kwifasha no gufasha abandi muguhinduka mumyumvire, twimira tukanavuguruza byimazeyo abapfobya bakanahakana jenoside. iyo ni inyunganizi yanjye murakoze.
twibuke kandi tuzirikana ko Jenoside igomba kurimburanwa n’imizi maze igacika burundu