Imiryango mpuzamahanga yiyemeje gusobanura ukuri kuri Jenoside

Abagize ihuriro ry’imiryango mpuzahanga ikorera mu Rwanda biyemeje kuzegera amahanga atazi ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikayayasobanurira.

Ibi abagize iri huriro babitangaje ku wa 16 Mata 2015, ubwo bari bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’iri huriro ryitwa NINGO (Network of International NGOs), Frederic Auger, yavuze ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa biruteza imbere, binaciye no gukangurira indi miryango itandukanye kurufasha kwigira.

Umuyobozi wa NINGOs, Frederic Auger ashyira indabo ku mva.
Umuyobozi wa NINGOs, Frederic Auger ashyira indabo ku mva.

Ati “Dufite uruhare rukomeye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya icyatuma Abanyarwanda bongera gucikamo ibice, kubaka u Rwanda rwiza ni inshingano zacu. Amateka tuboneye aha tugiye kuyageza ku mahanga maze barusheho gusobanukirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi”.

Mukabukizi Angélique, umwe mu bantu barindwi barokokeye Jenoside muri kiliziya ya Ntarama ubwo bahiciraga abatutsi basaga ibihumbi birenga birindwi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiciwe umugabo, abana be babiri n’abagize umuryango we wose agasigara wenyine.

Yagize ati “Nkirokokera muri Kiliziya ya Ntarama, nagiye kwihisha ahandi ariko nza kuvumburwa ntemagurwa n’Interahamwe zari zarajyanywe kwica mu gace ka Bugesera, bantaye bazi ko napfuye ariko nyuma nza kuzazamuka”.

Mukabuzizi warokokeye muri Kiliziya ya Ntarama atanga ubuhamya.
Mukabuzizi warokokeye muri Kiliziya ya Ntarama atanga ubuhamya.

Mukabukizi avuga ko amaze kwiyubaka ndetse umwe mu bamumariye umuryango akaba yaramuhaye imbabazi n’ubwo yahise yimuka ajya gutura mu mutara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera, Uwiragiye Priscille, yashimye abakomeje gusura inzibutso za Jenoside ziri muri aka karere.

Abagize NINGO bavuga ko bagiye kwigisha amahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Abagize NINGO bavuga ko bagiye kwigisha amahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uwiragiye yagaragaje ko abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka muri rusange ariko haracyakenewe inkunga yo kububakira inzu 73 no gusana izisaga 50.

Ati “N’ubwo bikomeye ariko dukomeje kubashakira amacumbi dufatanyije n’abafatanyabikorwa nkamwe kandi twizeye ko tuzabigeraho”.

Mu Karere ka Bugesera harabarirwa inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi enye zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 70. Muri izo harimo ebyiri zo ku rwego rw’igihugu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka