Kamonyi: Hakenewe ko ubuhamya kuri Jenoside bubikwa ngo amateka atazibagirana

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 abatutsi baguye mu Murenge wa Mugina, tariki 26 Mata 2015, hasabwe ko ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi bwajya bubikwa mu nzibutso ndetse n’amateka y’imibereho y’abazize Jenoside akandikwa.

Nyuma yo kumva ubuhamya bugaragaza ubugome bw’abakoze Jenoside bwatanzwe na Mukamuyango Esperance, wagaragaje uburyo abicanyi bashatse kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, abitabiriye umuhango wo kwibuka bagaragaje ko amateka nk’ayo yabikwa ndetse n’abapfuye bakandikirwa amateka y’imibereho ya bo, agashyirwa mu rwibutso akajya agaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Abashyingura ababo mu rwibutso basaba ko habikwa ubuhamya kuri Jenoside n'amazina y'abayizize.
Abashyingura ababo mu rwibutso basaba ko habikwa ubuhamya kuri Jenoside n’amazina y’abayizize.

Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille, atangaza ko kubika ubuhamya ku mateka y’uburyo Jenoside yakozwe ari intwaro yo guhangana n’abayihakana. Arasaba ko ubuhamya butangwa n’abayirokotse bwabikwa, kandi n’abagize uruhare mu kuyitegura bakabitangaza kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Avuga ko mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge hakenewe ukuri ku byabaye kuko Jenoside nta muntu n’umwe wigeze ayungukiramo.

Ati “N’abagiye mu nama zateguraga Jenoside na bo bakwiye kugaragaza amateka y’ukuri. Tukava mu kinyoma, tukanyomoza abo bose biha kugoreka amateka babeshya abandi”.

Depite Mukabalisa asaba ko ubuhamya kuri Jenoside bubikwa kugira ngo amateka atazibagirana.
Depite Mukabalisa asaba ko ubuhamya kuri Jenoside bubikwa kugira ngo amateka atazibagirana.

Si ubuhamya bwonyine bukenewe, ahubwo ngo n’ubuzima bw’abishwe bugomba kumenyekana. Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, arasaba abafite ababo bazize jenoside kwandika ku mibereho n’ubuzima bwa bo nabyo bigashyirwa mu nzibutso, kugira ngo bifashe ababyiruka kumenya amateka y’izo nzirakarengane.

Icyi cyifuzo cyakunze kugaragazwa n’abarokotse Jenoside bafite impungenge ko amateka y’ababo yazibagirana; bagasaba ko mu nzibutso hashyirwa urutonde rw’amazina y’abarushyinguwemo kandi hakagaragazwa n’ubuhamya mu majwi n’amashusho bw’uburyo bishwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko hariho gahunda yo gushyira ubuhamya n’inyandiko z’amateka ya Jenoside mu nzibutso; ariko ngo bizakorwa nyuma yo kubaka urwibutso rwa Bunyonga ruri mu Murenge wa Karama.

Uretse ikibazo cyo kubika ubuhamya bw’amateka ya Jenoside, abarokotse Jenoside baracyafite ikibazo cy’ababo bishwe muri Jenoside bataramenya aho baguye, bakaba bakeneye amakuru y’aho bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka