Kayonza: Abiga uburezi ngo bazaharanira kwereka abazabanyura imbere ububi bwa Jenoside
Abanyeshuri biga uburezi mu ishami ry’ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Rukara mu Karere ka Kayonza bavuga ko bazaharanira kwereka abazabanyura imbere ububi bwa Jenoside n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda, kuko uburezi bwo hambere bwaranzwe no kubeshya no gutanga inyigisho zidafitiye umumaro Abanyarwanda.
Ibi babivuze tariki 24 Mata 2015 ubwo bari mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, umuhango wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Karubamba rushyinguyemo imibiri y’abazize iyo Jenoside.

Kimwe mu byatije umurindi Jenoside ni inyigisho z’ivangura n’amacakubiri zigishwaga mu mashuri. Bamwe muri abo banyeshuri bavuze ko kuba bamwe mu bacuze umugambi wa Jenoside barafatwaga nk’intiti zaminuje ari igisebo gikomeye ku burezi bwa mbere ya Jenoside.
Uwitwa Iradukunda Eugénie avuga ko mu gihe bazaba batangiye kwigisha bazaharanira kwereka abazabanyura imbere ububi bwa Jenoside n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda, kugira ngo amakosa yakozwe mu burezi bwa mbere ya Jenoside atazasubira ukundi.

Ati “Hari abantu benshi bazaduca imbere batazi iby’amateka ya Jenoside. Nk’abarezi tuzabasobanurira amateka ya Jenoside n’ububi bwa yo, tubasaba ko bagomba kwimika “Ndi Umunyarwanda” kuko amoko nta nkomoko igaragara afite, ni ibyo abazungu batubeshye”.
Umuyobozi w’iryo shuri, Dr. Charles Gahima avuga ko ubuyobozi bw’ishuri buganiriza abanyeshuri buri gihe ku mateka y’u Rwanda n’ububi bwa Jenoside, kugira ngo bamenye uruhare bafite mu kuyirwanya no guhashya ingengabitekerezo ya yo, by’umwihariko igihe bazaba binjiye mu mwuga wa bo w’uburezi.

Abanyeshuri biga i Rukara bavuga ko kuba biga ari umugisha bagize bakaba batakwirengagiza imbaraga n’ubwitange bw’ingabo zabohoye u Rwanda, kugira ngo iki gihe abana b’u Rwanda bose babe bafite uburenganzira ku burezi.
Aha niho bahera bavuga ko nta yindi nyiturano batanga uretse gusangiza umuryango Nyarwanda ubumenyi bavanye mu ishuri, bityo uburezi bw’ahazaza bukazaba uburezi buganisha u Rwanda mu cyerekezo rwihaye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|