Umuhanzi General Ozzy yaraye ageze i Kigali
Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuvandimwe wa Roberto wamenyekanye mu ndirimbo Amarula yamaze gusesekara i Kigali aje kwitabira igitaramo cya Two 4Real
General Ozzy nk’umwe mu bahanzi bazifatanya n’itsinda Two 4Real mu kumurika umuzingo (Album) yabo, abaye uwa mbere mu gusesekara i Kigali akaba yamaze kwakirwa n’aba basore bagize itsinda rya Two 4Real.

Dj Pius yadutangarije ko bishimiye kwakira General Ozzy kandi ko bategereje n’abandi bahanzi mu minsi iri imbere. Yanadutangarije ko yasesekaye i Kigali kuri uyu wa 27.10.2015 ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa nk’uko byari biteganyijwe.
Yongeye asaba abafana ba Two 4Real kuzitabira uku kumurika umuzingo agira ati: “Icyo nasaba abafana bacu ni ukuza kutuba hafi, ni n’uburyo bwo kugira ngo babone aho Two 4Real ihagaze no kudushyigikira nk’itsinda bakunda.”

Yakomeje avuga ko kubera uburyo bakunda abafana babo ari yo mpamvu bahisemo kubazanira abahanzi bakunzwe mu karere.
Uyu muzingo (Album) iri tsinda rigiye kumurika yitwa “Nyumva” ikaba ariyo alubumu ya mbere bagiye kumurika.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|