Abahanzi 10 bahatanira Kinyaga Award bamenyekanye

Irushanwa rikomeye rihuza abahanzi ba Rusizi na Nyamasheke, Kinyaga Award, ryamaze kubona abahanzi 10 bazarihatanamo.

Abahanzi batoranyijwe ni The Pax Masunzu, Master-P, Pasher, Sister Lina, T-Jay, na Frezzo Boy, hakaziyongeraho 4, babaye aba mbere umwaka ushize ari bo King Peace, Real Kings, na P2 Sean Jon.

Umwaka ushize Kinyaga Award yahuruje imbaga y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda
Umwaka ushize Kinyaga Award yahuruje imbaga y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda

Mu bahanzi 26 bari bitabiriye kurushanwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2015, habonetsemo abahanzi 6 basanga abandi 4 bari babaye aba mbere umwaka ushize, bityo haboneka abahanzi bazitabira Kinyaga award. Aba bahanzi batamenyekana ku rwego rw’igihugu bakaba bazabanza kwigaragariza abakunzi babo bo mu Kinyaga muri iri rushanwa.

NK’uko bitangazwa na Tuyisenge Jean Bosco, uzwi ku izina na Boston pro akaba ari nawe uhagarariye inzu y’umuziki ya Boston, ni umwe mu bategura iri rushanwa, avuga ko bagendeye ku buhanga no kuba uzwi kandi ufite indirimbo nibura 4 waririmbye wenyine.

Agira ati “Iki gikorwa cyagenze neza akanama nkemurampaka niko kahaye amanota abahanzi, bagendeye ku buhanga bagaragaje, ndetse n’ibikorwa bamaze kugeraho, ku buryo uyu mwaka tuzakora irushanwa rikomeye kandi ririmo abahanzi bakomeye”.

Umwe mu bahanzi bitezwe muri iri rushanwa P2 Sean Jon,avuga ko uyu mwaka iri rushanwa rizasaba ingufu nyinshi, gusa akavuga ko yizera kuzahigika bagenzi be.

Yagize ati “Bigaragara ko abahanzi bo mu Kinyaga bose biteguye, ndizera ko uyu mwaka nzakora ibishoboka byose nkazitwara neza”.

Biteganyijwe ko Kinyaga Award izakorwamo ingendo (road shows) zigera ku 10, abahanzi bakaziyereka abakunzi babo, hagatangwa n’ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu no kureka ibiyobyabwenge mu rubyiruko, muri Rusizi na Nyamasheke.

Irushanwa rizasozwa n’igihangange muri muzika kitaratangazwa izina kizitabira itangwa ry’ibihembo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka