Amashusho y’indirimbo Te Amo arajya hanze muri iki cyumweru
Knowless arasaba abafana kwihangana ku bw’amashusho y’indirimbo Te Amo yakererewe, kubera ikibazo cy’uko amashusho hari ibyari bikibura bituma basaba ko byakosoka.
Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Knowless Butera muri muzika yasobanuye impamvu amashusho y’indirimbo Te Amo yafatanije na Roberto yakererewe, asobanura ko byatewe n’uko bakimara kuyaboherereza baje gusanga hari ibiburamo ndetse hari n’ibitameze neza bityo barongera babasaba kubikosora.

Aganira na KT Radio mu kiganiro KT Idols kiba ku wa gatandatu avuga kuri iyi video yakorewe muri Kenya yagize ati: “Video irahari ariko nyine hari ibintu bagombaga gukosorwamo, niyo mpamvu umunsi yagombaga kuba yagiye hanze itagiye hanze.”
Yakomeje agira ati: “Natwe kuba tutari kumwe deja bayitwoherereje tubona ko hari ibintu bigomba gukosorwamo turongera turayohereza kugira ngo babikosore kandi urumva nyine ni ukuvugana kuri internet kuko ntabwo tuhibereye ngo tuvuge ngo kora gutya na gutya bitandukanye n’izindi zagiye zitunganywa tugihari, icyo nicyo kibazo cyabayeho.”
Arizeza abafana ko iki cyumweru kije kizarangira bayibonye. Yagize ati: “Ndabibona ko abafana bayikeneye cyane kuko barayinyishyuza buri kanya, ariko kino cyumweru kije iraba iri hanze, iki tuzatangira ku wa mbere kirarangira na video iri hanze.”
Butera Knowless yirinze kuvuga umunsi nyawo izagira hanze gusa avuga ko azawumenya ku wa mbere. Arizeza abafana ko indirimbo bazayikunda nta kabuza.
Tubibutse ko hari hitezwe ko iyi ndirimbo izajya hanze nyuma y’icyumweru kimwe iy’amajwi igiye hanze, iyi y’amajwi ikaba yarasohotse mu kwezi kwa cumi ikaba ari indirimbo yakunzwe cyane n’abantu batari bake, ariko bagategereza amashusho amaso agahera mu kirere.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye nkumuntu ukunda knowless cyane nzishimira video yindirimboye na Roberto dorek nayikunda knd nakomerezaho gs 2gether us one
iyo ndirimbo ya butera turayitegereje kandi nakomerezaho aradushimisha kubera ibyiza atugezaho bye turagukunda