Miss Sandra Teta yizihije isabukuru y’amavuko afunze
Miss Sandra Teta yizihirije isabukuru y’amavuko muri gereza akaba yarafunzwe azira kongeragutanga sheki zitazigamiye, n’ubu akaba akirimo .
Ibi bibaye nyuma y’uko nta gihe kinini kirashira uyu Miss Sandra Teta afunzwe azira guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye ariko nyuma y’igihe gito bakamurekura nyuma yo kumvikana n’uyu mucuruzi uburyo azamwishyura.
Nk’uko byemejwe na Sup. Mbabazi Modeste, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Miss Sandra Teta yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015. Byabaye bucya ngo agire isabukuru ye y’amavuko.
Miss Sandra Teta akaba akurikiranyweho na none gutanga sheki zitazigamiye, aho ubu noneho zigera muri eshanu, ndetse hakaba hakiriho ko amasezerano yagiranye na Nkusi Godfrey atayubahirije.
Kuri iyi nshuro kandi, Miss Sandra Teta akaba yaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo abe yaburanishwa kuri ibi byaha akurikiranyweho n’insubiracyaha.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
yh ibyo ntaho bitaba kandi amakosa abaho NGO atwigishe sinamurenganya byose bibaho ikibi nukutisubiraho sorry kabisa kandi tukurinyuma peew
biratangaje muriki gihe abanyarwandakazi bakomeje nkwitesha agaciro...kandi , umukobwa aba umwe agatukisha bose niyo mpamvu ibihano bya mbere byakagombya gutangwa nabanyirubwite(abandi bakobwa), bakamuha akato, ubundi kera umukobwa yarangwaga no kuba umupfasoni, none ugira utya ukabona, umukobwa asohotse muri hotel cg lodge nta nisoni, avuye gutanga igituba, afatanye agatoki nuwo avuye kugiha ngo n’uruzungu, ubundi bakifotoza bambaye ubusa barangiza bakohereza ku mbuga nkoranyambaga, ubuse turajya he?
KO ATAZA KUDUSURA i RUSIZI.
naburanishwe icyaha nikimufata kandi bimaze kwemezwa niba ntakindi kibazo afite cyo mumutwe abihanirwe .
Umuti ni umwe. Banki zose zimukomanyirize ntazongere gutunga carnet de cheques.
umva miss nagukundaga arko ibyo urimo ukora biragutakariza comfidence kndi sinzi niba ejo hazaza hawe ari uko ugomba kuhategura
Sibyiza kumuntu wumukobwa cyane miss agomba kisubiraho nawe nidanje
ntamwiza wabuze inenge nanyirahuku igiramabinga
Ubu se azongera kurega ngo bamusebeje. Famille ye nayo se izongera kwirakaza ngo bayisebereje umwana. Nibicare bahane umwana wabo kandi nawe ajye amenya uko areshya. Icyo uzaba cyo ejo ugitegura ubu. Nakomeza kwiyangiriza izina bizamugora kurigarura, kandi no kwizerwa bizamugora.
Harya ubu azongera kurega ngo bamusebeje. Famille se yo izongera kwirakaza ngo bayisebereje umwana. Nibicare bahane umwana wabo areke izi ngeso kandi amenye uko areshya.
Uyu mwana ko numva ari danger ra?ariko abayamuha bo ni bande?ndabona atoroshye
Uyu mwana ko numva ari danger ra?ariko abayamuha bo ni bande?ndabona atoroshye