Queen Cha yasobanuye inkomoko y’izina akoresha mu muziki
Umuhanzi Queen Cha yasobanuye ko izina akoresha mu muziki rikomoka ku mazina y’ababyeyi be yafashe akayahuza mu rwego rwo kubashimira.
Usanga abahanzi benshi akenshi bafata amazina bahereye ku mazina basanganywe, amazina bitwaga mu bwana bwabo, amazina abavuga ibigwi, amazina barebera ku byamamare bindi nyamara ariko kuri Queen Cha we si ko byagenze.

Mugemana Yvone uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Queen Cha, ubwo yaganiraga na KT Radio kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 mu kiganiro “Live with Chris” yagize ati “Cha nyine nafashe amazina y’ababyeyi banjye bombi, nkora impine yabyo. Papa wanjye yitwa Charles, mama wanjye yitwaga Adeline.”
Ahuje “Ch” yo kuri Charles na “A” yo kuri Adeline ngo ni byo byahise bibyara “Cha” hanyuma ahita ashyiraho Queen kugira ngo ubusobanuro bwuzure.
Uyu muhanzikazi wari uje kumurikira muri studio za KT Radio indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise “Alone”, yavuze ko ibiyivugwamo atari inkuru mpamo kuri we nubwo amaze igihe gito atandukanye n’uwari umukunzi we Dj Cox bari bamaranye imyaka 6 yose, bigatuma hari abakeka ko ibyo ayiririmbamo ari ibyamubayeho.
Yagize ati “Ntabwo ari inkuru yanjye, kuba babivuga gutyo nabumva, ni uko bimaze iminsi bivuzwe ko natandukanye n’uwo twari kumwe, hashize amezi hagati y’abiri n’atatu dutandukanye...”
Queen Cha iyi ndirimbo “Alone” ni indirimbo ya gatatu akoze muri uyu mwaka ikaba ije ikurikira “Iwawe” na “Queen of Queens” yakoranye na Washington wo muri Uganda; akaba ateganya kuzashyira hanze alubumu ye ya mbere umwaka utaha.
Abajijwe ku cyamuteye kwinjira mu buhanzi yavuze ko yabikunze akiri mu mashuri yisumbuye kubera kubona musaza we Safi aririmba ariko ategereza kubanza kurangiza kwiga nyuma mu mwaka wa 2010 aterwa imbaraga na Riderman bahuriye mu ndirimbo y’umwe mu bahanzi.
Mu mwaka wa 2012 ni bwo Queen Cha yinjiye muri studio bwa mbere afashijwe na Riderman.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
asha mubakobwa bose bo mu rwanda uri umw ndakwemer ramba!
Big Up Sana ,natw Umuziki W’urwanda Uratunyura Saana!! Indirimbo Yanyu Mwise "icyaha Ndacyemera" Irangeraho , Komeza Na Talents Yanyu .
courage,sister abarundi turagukunda cyane.
Gerageza Uboneke Kenshi Kandi Utuzanire Indirimbo Nshya Kandi Nyinshi.
Uwo Mwari Turamukunda Nakomereze Aho.
Iyo yiyita Queen Chad ko aribyo byiza!!
urabizi courage garagara kenshi
courage urabizi ariko garagara kenshi
hhhhh nonese Cha mwari mwamuhaye igikoma muricyo gikopo courage inkumi nubwo uza rimwe uzana akaririmbo karyoheye amatwi.