Aimable Kubana ari mu Rwanda kumenyekanisha ibikorwa bye
Aimable Kubana ari mu Rwanda aho yaje kumenyekanisha no kugeza ku Banyarwanda bimwe mu bikorwa bye by’ubuhanzi harimo n’igitabo yanditse.
Aganira na Kigali Today kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, Aimable Kubana usigaye abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa aho akora umwuga w’ubuvuzi yageze mu Rwanda ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 5 Ugushyingo 2015 ngo aje mu bikorwa binyuranye by’ubuhanzi bwe.

Yagize ati “Maze iminsi mike hano, naje mu bikorwa binyuranye by’ubuhanzi, hari kiriya gitabo cyanjye, ubu ndi kujya ku maradiyo atandukanye na televiziyo kugira ngo Abanyarwanda bakimenye...”
Yokomeje agira ati “Ibikorwa ni byinshi, harimo na filime nshaka gukora, harimo gufasha bariya bana baba baracikirije amashuri, ubu ndi kubonana n’abayobozi batandukanye babishinzwe kugira ngo ndebe uburyo byakorwa, ariko ahanini ni ukumenyekanisha kiriya gitabo na CD y’indirimbo...”
Yavuze ko afite igihe gito ugereranyije n’imishinga yifuza gukorera hano mu Rwanda ariko mbere na mbere akaba ashyize imbaraga mu kubanza kumenyekanisha igitabo cye aherutse gushyira hanze yanditse cyitwa “Tu es Tutsi mon fils.” Bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo “Uri umututsi muhungu wanjye.”
Iki gitabo akaba yaracyanditse agendeye ku mateka y’abanyarwanda cyane cyane kubyamubayeho no kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 yari yarateguwe ko abavuga ko yatewe n’iraswa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal atari byo.

Muri iki gitabo kandi agaragaza uburyo ivangura ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ryatangiye cyera na mbere ya 1990 aho agaragaza ko akiri mu mashuri mato babazwaga ubwoko.
Azasubira mu Bufaransa ku wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2015. Yamenyekanye mu myaka ishize nk’umunyamakuru, umuhanzi, umwanditsi n’izindi mpano zitandukanye nko gutegura ibirori nk’ “Ijoro ry’urukundo” cyavaga ku kiganiro nacyo cyitwa “Ijoro ry’Urukundo.”
Ni umwe mubamenyekanye cyane mu itorero “Abatangampundu” aho yabahimbiraga nyinshi mu ndirimbo iri torero ryari rifite.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
welcome back aimable
Iyo ashaka ukundi acyita. Mwibaze hagize undi wandika"Tu es Hutu mon Fils"!
IKINTU GISHIMISHIJE IMANA YADUKOREYE NUKO "NTA KIMENYETSO SIMUSIGA" CYEREKANA UMUNTU ICYO ARI CYO. N’UYU WANDITSE IGITABO NIBAZA KO NA A.D.N./D.N.A. YE NTACYO YAKWEREKANA. MUJYE MUREKA RERO TWESE IYO TUVA TUKAGERA TUJYE TWICISHA BUGUFI...
uyu mugabo ni umuhanga cyane nakomereze aho twishimiye ibikorwa bye