Roberto yemeje ko azagaruka mu Rwanda

Umuhanzi Roberto waririmbye indirimbo “Amarula” yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo kibanziriza kumurika alubumu “Nyumva” y’Itsinda Two 4Real.

Uyu muhanzi yari aherutse mu Rwanda ndetse anakorana indirimbo na Knowless bise “Te Amo”, agiye kugaruka mu Rwanda mu mpera z’Ukwakira 2015 aje mu gitaramo cy’Itsinda Two 4Real rigizwa na Dj Pius na KT Aidan.

Umuhanzi Roberto waririmbwe "Amarula" agiye kugaruka mu Rwanda.
Umuhanzi Roberto waririmbwe "Amarula" agiye kugaruka mu Rwanda.

Dj Pius yatangarije Kigali Today ko Roberto yamaze kwemeza ko azaboneka, ibi bikaba bibaye nyuma y’uko mbere batari bafite icyizere cyuzuye ko azaza. Dj Pius yagize ati “Turi kuvugana na we, yamaze kwemeza ko azaza nubwo afite akazi kenshi.”

Iki gitaramo kizayoborwa na Luis Munana n’umunyarwenya Arthur Nkusi bombi bitabiriye amarushanwa ya Big Brother Africa.

Kizaba kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 muri Kaizen Club. Kzaba kandi kirimo umuhanzi General Ozzy umuvandimwe wa Roberto banakoranye indirimbo bise “That Love”, Ray Signature na Toniks bo mu gihugu cya Uganda n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka