Humble Jizzo arahakana ubutinganyi bumuvugwaho
Manzi James uzwi nka Humble Jizzo akaba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, arahakana yivuye inyuma ubutinganyi burimo kumuvugwaho.
Abitangaje nyuma y’uko hamaze iminsi hacicikana ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye, agaragara yisize ibirungo ku munwa no ku bitsike, ibintu ubusanzwe bimenyerewe ku bakobwa n’abagore, cyangwa se abasore baryamana na bagenzi babo bazwi ku izina ry’abatinganyi.

Humble Jizzo yatangaje ko iyi foto iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga atari umwimerere, agatangaza ko uwayikoze yayivuguruye agamije kumusebya.
Yagize ati ”Iyi foto maze icyumweru nyibonye, uwayikoze nubwo ntarabasha kumumenya, yarayivuguruye yifashishije ikoranabuhanga rya Photoshop, ayisigaho ibi birungo agamije kunsebya arangije ayishyira ku mbuga nkoranyambaga”.
Humble Jizzo yakomeje atangariza abakunzi be, ab’itsinda rya Urban Boys abarizwamo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bababajwe n’iyi foto, avuga ko atari umwimerere, abasaba kuyitesha agaciro kuko yakozwe hagamijwe kumusebya gusa.
Yanaboneyeho gutangariza Abanyarwanda ko ababa baketse ko ari umutinganyi ngo atari byo, kuko ari mu rukundo rumaze igihe n’umuzungukazi w’Umunyamerika witwa Amy Blauman, kandi bakaba bafitanye imishinga myinshi iri mu bihe biri imbere.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba Afite Umukunzi Bateganya Kurushinga Ntibivuzeko Asanzwe Afite Iyongeso Ntibyatuma Atabikora Ahubwo Nimba We Yiyizeye Ibyo Ntibikamuterekibazomurakoze.
kugira umukunzi ntibivuze ko utaba umutinguzi nako tinganyi kuko bariho bafata impu zombi
yaba afite iminwa myiza kabisa!!!! muuaahh
ubutinganyi bureze cyanee muri iki gihe!nkumi basore murongorane hagati yanyu nkuko bible ibisaba mutazaduteza ibyago kuri ino si ya rurema
mbega agakumi disi
Ndumukunzi wa Urban boys iyo ntituyigireho ikibazo kuko nukumusebya ahubwo amahirwe masa mururwo rukundorwe nuwo muzungu.